MONUSCO ikomeje guteshuka ku nshingano zayo zo kubungabunga amahoro muri Congo
Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) zikomeje kugenda biguru ntege mu kibazo cy’ ubufatanye bw’ igisirikare cya Congo (FARDC) n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Ni mu gihe hari ibyago byinshi ko ubu bufatanye bwagira ingaruka mbi k’u Rwanda nk’uko byagenze mu mezi atandatu ashize ubwo FARDC-FDLR barasaga mu Rwanda ibisasu byinshi byo mu bwoko bwa ‘rockets’ byangije byinshi ndetse bikomeretsa Abanyarwanda.
Ku rundi ruhande, raporo zinyuranye zigaragaza ko FARDC ikomeje guha ibisasu abarwanyi ba FDLR bashinze ibirindiro muri Parike ya Virunga, ndetse ibyo bisasu byifashishwa mu mirwano FDLR ikora ihawe amabwiriza n’abakuriye FARDC.
FDLR iri ku ruhembe rw’abahungabanya umutekano wa Congo aho isanganywe n’ ingengabitekerezo karundura yo kugirira nabi ubuyobozi bw’ u Rwanda no gusubukura Jenoside yakorewe Abatutsu cyane ko uyu mutwe w’iterabwoba uvuga ko “itarangiye”.
Mu gihe MONUSCO ikomeje kurebera ntakabuza FARDC-FDLR bashobora kongera kurasa k’u Rwanda cyane ko Leta ya Congo itahwemye kugaragariza urwango u Rwanda ikoresheje ibirego bidafite epfo na ruguru ko “u Rwanda rushyigikira umutwe wa M23.”
Ikisumbuyeho gikwiye kutirengangizwa ni uko ubu bufatanye bwenyegeza imvugo z’urwango zikomeje kwibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse n’Abanyarwanda baba cyangwa bakorera muri Congo.
Igihe kirageze ngo MONUSCO igire icyo ikora ku bufatanye bwa FARDC na FDLR cyane ko uyu mutwe w’iterabwoba ari na wo pfundo ry’umutekano muke washegeshe uburasirazuba bwa Congo.
Mutijima Vincent