10-06-2026

Kera kabaye Uwimana Agnes yiyemeje kuva ibuzimu akajya ibuntu, ariko se arakomeje?

0


Uwimana Nkusi Agnes, umuhezanguni umenyerewe mu guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside no gucamo ibice Abanyarwanda akoresheje YouTube, yatangaje ko yiyemeje guhagarika ibyo bikorwa bigayitse maze asaba imbabazi abakomerekejwe n’amagambo ye.


Yabitangarije mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro we wa YouTube kuri uyu wa 31 Ukwakira 2022 nyuma y’uko ku wa Kane w’icyumweru gishize yari yahamagajwe ku kicaro gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).


Adaciye ku ruhande, Uwimana yasobanuye ko “nyuma yo kuganirizwa” yasanze yari atangiye “kurenga umurongo utukura” ku buryo ngo byanashobokaga ko yisanga imbere y’ubutabera; ibintu avuga ko atifuza ko byaba.


Yagize ati: “Burya nidukora amakosa tujye tunayemera, kuko amakosa iyo uyakoze, agenda aba menshi yiyungikiranya agera aho akavamo ibyaha (…)”


Yakomeje agira ati: “Imvugo nakoreshaga mu biganiro nakoraga naganishaga ku byaha byo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi, kubiba urwango mu banyarwanda, nanjye mbona hari aho nari ntangiye kurengera.”


Uyu mugore wiyurukanye mu itangazamkuru ry’umwuga ubundi akajya kuba umuvugizi w’interahamwe n’abajenosideri, yatunguye benshi muri iki kiganiro maze asaba imbabazi Abanyarwanda “cyane cyane abo imvugo zanjye zakomerekeje.”


Yunzemo ati: “Nasabye imbabazi, ni njye wazisabiye kubera ko nabonaga ibyo nari ndimo bitari byo.”


Yaboneyeho gutangaza ko yahinduye umurongo umuzindaro we wa YouTube wagenderagaho, ibimenyerewe mu itangazamakuru nka ‘editorial line’ aho ngo noneho agiye guharanira gukora ibyubaka Abanyarwanda.


Gusa Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bakomeje kwibaza niba koko uyu mugore wokamwe n’urwango akomeje; ibintu bahuza n’imvugo zicamo Abanyarwanda ibice zitasibaga kuva mu kanwa ke aho inshuro nyinshi yikomangaga mu gatuza avuga ko yiteguye kuzira ibyo avuga.


Ku rundi ruhande, Uwimana yashimagiye icukumbura MY250TV yakoze aho yiyemereye ku mugaragaro ko yakoranaga bya hafi n’interahamwe ndetse n’abajenosideri batorokeye ubutabera mu bihugu bitandukanye.


Mu magambo ye yavuze ko: “Hari abashyigikira ibyo nkora, bakantera imbaraga, bakangurira n’aga Fanta, bakampa amafaranga.”

Yavuze kandi ko yitandukanyije n’abo baterankunga be, ati: ”Gusa ndagirango mvuge ko n’uwajyaga yumva yampa amafaranga kugira ngo nkunde mvuge ibyo ashaka, ayo amafaranga azayareke.”

Intambwe Uwimana yateye ikwiye kubera isomo abandi bihishahisha mu mutaka w’itangazamakuru nyamara bacamo ibice Abanyarwanda ari nako bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko nta na rimwe bazigera bihanganirwa.

Twizere ko Uwimana atazatatira indahiro yagiriye Abanyarwanda nyuma y’igihe kinini abajomba ibikwasi.

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading