25-05-2026

Congo: Ubuzima bw’Abanyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda bukomeje kujya mu kangaratete ubutegetsi burebera

0

Ibintu bikomeje gufata indi sura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho by’umwihariko ubu igice kimwe cy’abaturage bari gukoresha amagambo ahembera ingengabitekerezo ya Jenoside ari nako bahiga bukware Abanyarwanda hagamijwe kubagirira nabi.

Ibyo byose biri gukorwa abategetsi n’inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu barebera, bikaba bikorwa nko kwihimura mu gihe umutwe w’Abarwanyi ba M23 ugizwe n’Abanyekongo ahanini bavuga Ikinyarwanda ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa Congo mu ntambara iwuhuje n’igisirikare cy’igihugu (FARDC).

Ibi bikorwa bigayitse byongeye kubura nyuma y’aho mu mpera z’icyumweru gishize Perezida Tshisekedi yayoboye inama nkuru y’umutekano aho bafashe icyemezo cyo kwirukana shishi itabona Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu bwana Vincent Karega.

Nyuma y’iyirukanwa rya Karega abategetsi ba kongo babinyujije mu gatsiko kitwa LUCHA bateguye imyigaragambyo mu mujyi wa Goma igamije “kwamagana u Rwanda” aho barushinja “gufasha M23”, ikinyoma kimaze kuba indirimbo ishaje cyane ko n’Umuryango Mpuzamahanga wagiteye ishoti.

Muri iyo myigaragambyo ikomeje kubera i Goma igaragaramo insoresore ziba ziri mu mihanda zifite imihoro, ubuhiri, ibiti, n’ibyapa byuzuyeho amagamo y’urwango yibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ndetse n’Abanyarwanda baba cyangwa bakorera muri icyo gihugu.

Umusesenguzi w’ibibera mu Karere k’Ibiyaga bigari waganiriye na MY250TV yahamije ko ibiri kubera mu burasirazuba bwa Congo ntaho bitaniye n’ibyabaga mu Rwanda by’umwihariko mu mwaka wa 1994 igihe interahamwe zahigaga Abatutsi.

Yagize ati: “Kubona aba banyekongo bigaba mu mihanda bitwaje imihoro, n’amagambo y’urwango byose bituruka ku ngengabitekerezo ya Jenoside bagiye babibwamo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.”

Uyu musesenguzi yakomeje avuga ko ibiri kubera muri Congo “ntawe bikwiye gutangaza cyane ko Leta ya Congo yahaye rugari FDLR aho ivuna umuheha ikongezwa undi ndetse ikaba ikorana bya hafi na FARDC nk’uko raporo nyinshi zibishimangira.”

Iyi myigaragambyo kandi ntirangirira ku muhanda gusa kuko izo nsoresore zimeze nk’interahamwe ziba zisahura amaduka ari nako zihiga abavuga ikinyarwanda ndetse zikanabica.

Abategetsi ba Congo bora bagirwa inama yo guharanira gukemura ibibazo byamunze politike yabo aho guhora begeka intege zabo nke k’u Rwanda.

Ibikubiye mu masezerano ya Nairobi na Luanda byubahirijwe ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga ugatanga umusanzu wawo amahoro n’ituze byagaruka mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Congo, nk’uko Perezida Kagame aherutse kubigaragaza.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading