10-06-2023

Tshisekedi yongeye gukingira ikibaba FDLR

Abantu mu ngeri zinyuranye bongeye kugwa mu kantu nyuma y’uko Perezida wa Repubulikaiharanira Demokarasi ya Congo abwiye Umuryangow’Abibumbye ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR “watsinsuwe” ku butaka bw’igihugu cye.

Ibi Tshisekedi yabivuze mu rukerera rwo kuri uyuwa Gatatu tariki ya 21 Nzeli 2022 mu ijamboyagajeje ku bitabiriye inteko rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA) ikomeje kuberai New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu bwirwaruhame ndende uyu mugabo yatanze, yatunguye benshi ubwo yitaga FDLR “abatavugarumwe na leta y’u Rwanda (Opposant Rwandais)”, anavuga ko uyu mutwe “atari ikibazo”.

Ni mu gihe nyamara Isi yose izi ko FDLR ariumutwe w’iterabwoba wanashyizwe ku rutonden’umuryango w’abibumbye ndetse n’inzegoz’ubutasi za Amerika.

Tshisekedi usa nk’utagira isoni yirengagije ibikorwabya FDLR muri Congo aho nk’urugero mu mwakaushize Leta y’icyo gihugu ubwayo yasohoyeitangazo ishinja FDLR kwica ambasaderiw’Ubutaliyani muri icyo gihugu.

Uyu mugabo kandi yirengagije ko FDLR ifatanyijen’ingabo z’igihugu cye (FARDC) baherutse kurasaku butaka bw’u Rwanda ibisasu byangije byinshindetse binakomeretsa abaturageb’inzirakarengane.

Nk’uko byari byitezwe kandi, uyu mutegetsi waCongo yongeye gushinja u Rwanda ibirego bidafiteishingiro by’uko ngo rutera inkunga umutwe waM23; imvugo adasiba gukoresha mu rwego rwokuyobya uburari ku bibazo yananiwe gucyemurabirimo n’ibigaragazwa n’uwo mutwe.

Uyu mutegetsi wa Congo akwiye kureka kwirizaamarira y’ingona mu ruhando mpuzamahangaahubwo akubahiriza inama adasiba kugirwan’amahanga ku buryo ibibazo byugarije igihugu cyebyakemuka.

Muri izo nama harimo izo yagiriwen’Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe zaAmerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, zo kwitandukanya na FDLR no guhagarikaivangura rikorerwa abaturage b’igihugu cye bavugaikinyarwanda.

Harimo kandi inama aherutse gugirwan’Umunyamabanga mukuru wa Loni zo kuganira naM23 akumva ibyifuzo byayo. 

Tshisekedi akwiye kumenya ko nta kiza azavanamu gukingira ikibaba FDLR cyane ko abayigize ariibyihebe n’abajenosideri bakwiye kuba bagezwaimbere y’ubutabera.

Mugenzi Félix

Leave a Reply

%d bloggers like this: