05-10-2023

Mu nzira ziganisha ku butwererane mu gukora inkingo hagati y’u Rwanda na Barbados

0

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley, bigamije kurebera hamwe uko ibihugu byombi byafatanya muri gahunda yo gukora inkingo.

Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mia Amor Mottley kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022.

Ni ibiganiro kandi byanitabiriwe na Holm Keller, Umuyobozi w’Ikigo cy’i Burayi giteza imbere ubushakashatsi n’ikoranabuhanga birimo guhanga udushya cya kENUP Foundation ndetse n’inzobere mu buvuzi akaba n’umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza ya Global Health Equity, Prof Senait Fisseha.

U Rwanda rumaze igihe rumaze igihe rugaragaje ko rufite muri gahunda umushinga wo gutangira gukorera mu gihugu inkingo z’indwara zitandukanye.

Ku wa 23 Kamena 2022, Perezida Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa Uruganda rukora inkingo za COVID-19, Malaria n’Igituntu mu Cyanya cyahariwe Inganda kiri i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Gahunda yo gukorera mu Rwanda inkingo za Covid-19 yatangiye kuvugwa mu ntangiriro z’umwaka ushize. Ibihugu by’u Rwanda na Sénégal ni byo byo muri Afurika byayinjiyemo ku ikubitiro, Gusa kugeza ubu ntiharamenyekana uko u Rwanda rushobora gufatanya na Barbados muri iyi gahunda.

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Amor Mottley baherukaga guhura muri Mata 2022, Umukuru w’Igihugu yagiriraga uruzinduko muri Barbados.

Icyo gihe Minisitiri w’Intebe, Mia Amor Mottley, yashimye imiyoborere ya Perezida Kagame avuga ko urugero rw’uko mu myaka 20 ishize u Rwanda rwivanye mu ngorane zikomeye rwabateye akanyabugabo muri iki kinyejana cya 21 ku mahirwe y’iterambere ashobora kugerwaho mu gihe igihugu cyaba gifite igenamigambi rihamye rya porogaramu z’iterambere kandi kikazishyira mu bikorwa.

Ibihugu byombi byagaragaje ko bishobora kugirana imikoranire mu bya ‘Biotechnology’, siyansi n’ikoranabuhanga kuko Barbados ifite abantu benshi bize ibya siyansi muri za kaminuza. Nko mu myaka itanu ishize za kaminuza zashyize ku isoko ry’umurimo abagera ku 6000.

Barbados ni ikirwa kiri mu Burasirazuba Caraïbes ndetse giherutse kuba Repubulika yigenga cyiyomoye ku bwami bw’u Bwongereza. Ni igihugu kibarizwa mu muryango wa Commonwealth uyobowe na Perezida Kagame muri iki gihe.

Afurika yihaye intego y’uko mu myaka 20 izaba yikorera 60% by’inkingo ikenera zose; ivuye kuri 1% by’izo uyu mugabane ukora uyu munsi.

Kugeza ubu u Rwanda, Afurika y’Epfo na Sénégal ni byo bihugu byatoranyijwe muri Afurika bizubakwamo ibigo bikora inkingo za COVID-19.

Inkuru dukesha IGIHE

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: