Ntwali na Bagiruwubusa bongeye gushimangira ko bagenzwa n’ikindi kitari itangazamakuru

Ntwali John Williams na Bagiruwubusa Eric, abagabo babiri abantu bazi nk’abanyamakuru baherutse kujya ku mbuga nkoranyambaga maze baca igikuba ko inzego zishinzwe umutekano zafunze umwe mu baturage bimuwe mu manegeka y’imidugudu ya Kangondo na Kibiraro.
Nyuma y’amasaha atatu icyo gihuha gisamiwe hejuru n’abanzi b’u Rwanda, Ntwali na Bagiruwubusa bagarutse kuri za mbuga nkoranyambaga maze bavuguruza ibyo bari banditse maze mu isoni nke bandika ko Ihorahabona Jean de Dieu bari bavuze ko “yafunzwe” atigeze afungwa.
Nka Ntwali we mu gukabiriza ibintu ubutumwa bwe yari yabwanditse mu Kinyarwanda abushyira no mu Cyongereza, aho yavugaga ko uriya muturage “yahorwaga” kuvuganira abaturage bimuwe Kangondo bagatuzwa mu Mudugudu w’Ikitegerezo wa Busanza muri gahunda ya Leta gutuza abaturage ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Imyitwarire n’imikorere ya Ntwali na Bigiruwubusa ishimangira ko ari ibikoresho by’abanzi b’u Rwanda bagizwe n’ibigasha ndetse n’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi cyane ko izi nyangabirama zarwanyije iyi gahunda ya Leta yo gutuza neza abaturage bayo kugera n’aho zigumura abagenerwabikorwa ngo bigaragambye ariko iyo migambi mibisha irapfuba.
Nk’urugero, uwitwa Shikama Jean de Dieu, umwe mu baturage wagumuwe n’abarimo Ntwali na Bagiruwubusa ku nkunga y’abanzi b’u Rwanda barimo Ingabire Victoire, ubu afunzwe akurikiranyweho amagambo ahembera ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abanyarwanda bakwiye kugendera kuri aba bagabo kuko ari za bihehe zihishe mu ikoti ry’itangazamakuru.
Ellen Kampire