02-04-2023

Ndagijimana JMV wibye Leta y’u Rwanda 200,000$ ageze aho ashakira amaramuko mu cyiswe RBB!

Ndagijimana Jean Marie Vianney, umujura ruharwa wirirwa wangarira mu Bufaransa nk’ingaruka zo kwigira impunzi nyuma yo kwikura amata ku munwa ubwo yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, akomeje gusuzugurika.

Kuri iyi nshuro, iki gisambo noneho kiri gushakira indoke muri “Rwanda Bridge Builders – RBB”, ikiryabarezi gisigaye ku izina gusa cyari cyashinzwe nk’ihuriro ry’interahamwe, abajenosideri hamwe n’ibigarasha ngo barwanyirize hamwe u Rwanda.

Ndagijimana yongeye kubyukiriza umutwe mu kwamamaza igikorwa cy’ubushinyaguzi yateguye mu izina rya RBB ngo kigamije “kwibuka ku nshuro ya mbere ‘jenoside yakorewe Abahutu’ “ bikaba ngo bizakorwa bifashijwe ikoranabuhanga.

Icyo gikorwa gipfobya cyikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi Ndagijimana ari kucyamamaza kugira ngo anyunyuze imitsi y’ abahezanguni b’interahamwe n’abajenosideri bafite imyumvire nk’iye binyuze mu kubaka imisanzu cyane ko uyu mujura ibye byose abibona mu mafaranga.

Ndagijimana yavuye mu Rwanda yibye amafaranga 200,000$ yari yahawe nk’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga ngo azahure ibikorwa bya za amabasade z’u Rwanda nyuma gato y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iri bandi ryiyemeje kwangiza ikizere ryari ryagiriwe kubera inda nini yasumbye amaboko n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ndagijimana ahora ku mbuga nkoranyambaga n’imizindaro rutwitsi ibarizwa mu kwaha kw’interahamwe n’abajenosideri ngo arebe ko yabona amaramuko dore ko ubuzima butamworoheye na gato.

Gusa akwiye kumenya ko nta wahemukiye u Rwanda n’abanyarwanda ngo bimugwe amahoro!

Ellen Kampire

Leave a Reply

%d bloggers like this: