“Rukokoma” ushaje wanduranya arashaka gukoresha iminsi asigaje ku Isi yigisha ingengabitekerezo ya Jenoside

Twagiramungu Faustin “Rukokoma” wigize impunzi mu Bubiligi nyuma yo kwivana amata ku mu munwa ubwo yagirwaga Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, akomeje gukoresha imbuga nkorambaga akwirakwiza ingebitekerezo ya Jenoside n’icengezamatwara riharabika abayobozi b’u Rwanda.
Uyu musaza rukukuri usaziye ubusa akoresha imbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru rutwitsi bibibarizwa mu kwaha kw’interahamwe n’abajenosideri bihishe ubutabera hirya no hino ku Isi mu gusakaza ibitekerezo bye by’uburozi agambiriye ko urubyiruko rw’u Rwanda rubimira bunguri.
Nk’urugero, tariki ya 19 Nzeli 2020 Rukokoma yasohoye inyandiko ndende yahaye umutwe ugira uti: “Tuzakomeza kwigisha ubumwe no gushimangira umubano mu Banyarwanda”.
Ibyo uyu muhezanguni yabyanditse mu rwego rwo gushitura abantu batamuzi cyane ko amateshwa yanditse muri iyo yandiko idafite epfo na ruguru avuguruza cyane ibyo yari yateguje abantu mu mutwe (title) y’iryo cengezamatwara rye.
Muri iyo nyandiko Rukokoma arenda ayisoza ntaho akoresheje ijambo Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo akora iyo bwabaga akumvikanisha ko RPF/A-Inkotanyi yahagaritse iyi Jenoside “yakoze ubwicanyi” mu byahoze ari Perefegitura za Byumba na Ruhengeri; ikinyoma cyanyomojwe kera n’ubwo kitajya kiva mu kanwa k’uyu muhezanguni.
Mu isoni nke, uyu Rukokoma akomeza avuga ko “inkotanyi zateje intambara yo kumara rubanda” ndetse “zica Habyarimana”, ikindi kinyoma cyavugurujwe mu ruhando mpuzamahanga ariko gihora gikwirakwizwa n’interahamwe, abajenosideri ndetse n’abambari babo mu rwego rwo kuyobya uburari ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kimwe nk’izindi nterahamwe ruharwa, Rukokoma agoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho we ahitamo kuyita “ubwicanyi” n’andi mazina akoreshwa gusa n’uyu musaza ugambiriye gutoba amateka; ibintu ariko atazigera ageraho “cyane ko urubyiruko rw’u Rwanda rwiyemeje guhora rumunyomoza,” nk’uko byagarutsweho n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambga waganiriye na MY250.
Mu bigaragara nk’ipfunwe rikomeye, uyu muhezanguni w’umusaza yikije inshuro nyinshi ku bo yita “rubanda nyamwinshi” igizwe na we n’abandi ngo RPF-Inkotanyi yagize “ingaruzwamuheto”, abasaba gufatanya ngo bagaharanira uburenganzira bwabo.
Iyo imvugo ihembera urwango ntaho itaniye n’iyakoreshwaga n’abahezanguni bagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside; ibintu abasesenguzi bahuriza ku kuvuga ko uyu musaza ushaje wanduranya yibeshya ko abanyarwanda nta somo bakuye mu mvugo zibacamo ibice.
Umusesenguzi mu bya politiki waganiriye n’umunyamakuru wacu yagize ati: “Twagiramungu aravomera mu rutete, atekereza ko abanyarwanda bakiri muri bya bihe ‘muvoma’ yirirwaga ibiba urwango akirengagiza ko Abanyarwanda biyemeje kuba umwe, nka rimwe mu masomo bigishijwe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Imvani y’urwango Rukukoma afitiye RPF
Kwibasira, gutuka no guhandagaza RPF-Inkotanyi ntabwo ari iby’uyu munsi kuri Rukokoma, ahubwo bifite amateka mu myaka 28 ishize.
Bijya gutangira RPF yagiriye ikizere uyu musaza imugira Minisitiri w’Intebe ubwo yari imaze kumurokora intagondwa z’interahamwe zendaga kumwivugana kubera umurongo wa politike yari yarafashe ku butegetsi bw’umunyagitugu Habyarimana.
Kugirwa umukuru wa guverinoma ntibyari bihagije kuri uyu Rukokoma kuko inyota y’ubutegetsi ahorana yamuganje arushaho kwifuza ibirenze kuba Minisitiri W’Intebe kugeza ubwo yihenura ku bari bamuhaye akazi maze mu 1995 yigira impunzi ubwo yari amaze kuri uyu mwanya iminsi micye gusa.
Bidateye kabiri, mu mwaka wa 2003 Rukokoma yagaragaje byeruye ko icyatumye ahunga ari uko atari yagizwe Perezida w’u Rwanda kuko uyu muhezanguni yagarutse mu gihugu yari yahunze afite umugambi wo kwiyamamariza kukiyobora.
Amatora yarageze maze Abanyarwanda bahundagaza amajwi yabo kuri Paul Kagame ku kigero kirenga 95% nuko uyu musaza ataha yimwiza imoso ndetse anafata umwanya ashimira Perezida Kagame wari wamutsinze binyuze mu ibaruwa yamwohereje amwifuriza imirimo myiza.
Gusa kuva icyo gihe uyu musaza ushaje yanduranya cyane ntiyahwemye kugaragaza ko yatewe ikimwaro no kuba Abanyarwanda batamwitayeho; ibintu bituma iteka yibasira Perezida Kagame na RPF-Inkotanyi muri rusange.
Ku rundi ruhande, uyu muhezanguni ntahisha kugaragaza ko akumbuye ubutegetsi bw’igitugu n’ivangura bwa Habyarimana bwimakaje amacakubiri n’irondabwoko byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusa aribeshya kuko u Rwanda rwaguye rimwe gusa.
Rwatubyaye Yvette