Congo ikomeje guhuzagurika mu byemezo bidakemura ibibazo by’umutekano muke byayibase

Abategetsi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje guhuzagurika mu byemezo bafata ari nako bagerageza kwegeka k’u Rwanda ibibazo by’umutekano muke bananiwe gukemura mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Kuri iyi nshuro, inama nkuru y’igisirikare cya Congo yafashe icyemezo cyo kwirukana shishi itabona Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Bwana Vincent Karega.
Icyo cyemezo cyamenyekanye mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2022, cyafashwe mu mujyo abategetsi b’iki gihugu giherereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda bihaye wo kujijisha abaturage babo no gukomeza kwereka amahanga ko “u Rwanda ari nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano mucye” iwabo.
Ibi bije mu gihe, Perezida Tshisekedi yakomeje kugaragaza politike iciriritse yo kwigira umwana murizi, ugenda uririra amahanga yose ko “u Rwanda rwangije umutekano mu burasirazuba bwa Congo.”
Ibi birego by’ubutegetsi bwa Tshisekedi bikomeje guhabwa inkwenene, bigamije guhishira ukwifatanya kw’ingabo z’icyo gihugu (FARDC) ndetse n’ umutwe w’iterabwoba wa FDLR, aho ubufatanye bwabo bwagiye bugaba ibitero ku Rwanda inshuro nyinshi mu bihe bigiye bitandukanye.
Usibye ukwifatanya kwa FARDC na FDLR, Leta ya Tshisekedi yahisemo inzira yeruye yo kudashyira mu bikorwa umukoro yahawe mu biganiro bitandukanye byabaye mu rwego rwo guha umurongo ibibazo by’umutekano muke muri Congo n’uko byakemuka, aha twavuga nk’ibyabereye i Nairobi ndetse n’i Luanda.
Ku rundi ruhande, u Rwanda ntiruhwema gushimangira ko ntaho ruhuriye n’ibibazo by’umutekano muke muri Congo abategetsi b’iki gihugu barwegekaho. Ni muri urwo rwego u Rwanda ruhora rusaba Congo kwitandukanya na FDLR ndetse no guhagarika mu maguru mashya imvugo zibiba urwango zibasira abaturage ba Congo bavugaga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Igihe cyose ubuyobozi bwa Congo butarabona ko ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bw’iki gihugu ari ikibazo ubwabo biteye kandi bagomba kwikemurira, nta na rimwe ibyemezo byo kuzambya umubano n’u Rwanda bizigera bitanga umusaruro.
Mutijima Vincent