29-11-2023

Ingabo z’u Rwanda ziryamiye amajanja mu gihe FARDC/FDLR bakomeje kwegera umupaka – Guverinoma

0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje  ko inzego z’umutekano zikomeje kuba maso kubera ibibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi Guverinoma y’u Rwanda yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2022 mu itangazo yashyize ahagaragara isubiza Congo ku mwanzuro yafashe wo kwirukana Ambasaderi Vincent Karega.

Uwo mwanzuro wafashwe n’Inama Nkuru ya gisirikare yateraniye i Kinshasa kuri uyu wa Gatandatu iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi.

U Rwanda rwahishuye ko ruhangayikishijwe n’ubufatanye buri hagati y’ingabo za Congo (FARDC) n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhora ugambiriye guhungabanya umutekano warwo.

By’umwihariko u Rwanda rwagaragaje ko rufite impungenge z’uburyo FARDC na FDLR bakomeje kwegera umupaka warwo bitwaje intwaro ziremereye.

Gusa na none muri iri tangazo Guverinoma y’u Rwanda imara impungenge abaturage aho ishimangira ko “Inzego z’umutekano ku mupaka wacu na RDC zikomeje kuryamira amajanja mu gihe tukigenzura ibibazo biri kubera muri Congo.”

U Rwanda kandi rwongeye guhamagarira umuryango mpuzamahanga gukurikiranira hafi imvugo z’urwango n’ihohoterwa rikorerwa abavuga Ikinyarwanda muri Congo, bikagirwamo uruhare n’ubuyobozi by’icyo gihugu.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rushyigikiye uburyo bwo kugarura amahoro muri Congo buciye mu nzira zatangijwe z’ibiganiro haba ibya Luanda muri Angola ndetse n’ibya Nairobi.

Ku rundi ruhande, u Rwanda ntirwahwemye kwamagana imikoranire ya FARDC na FDLR cyane ko muri uyu mwaka izi ngabo zamaze kwivanga n’ibyihebe zarashe inshuro eshatu ibisasu bya ‘rockets’ ku butaka bw’u Rwanda byangije byinshi ndetse bikomeretsa n’abaturage.

Abategetsi ba Congo bashinja u Rwanda gufasha umutwe w’abarwanyi wa M23; ibintu u Rwanda ruhora rugaragaza nk’ibihuha bidafite icyo bishingiyeho cyane ko n’amahanga atabiha agaciro.

Kwegeka M23 k’u Rwanda ni umuvuno bariya bategetsi barangajwe imbere na Perezida Tshisekedi badukanye mu rwego rwo kuyobya uburari ku bwo kunanirwa guha Abanyekongo ibyo babasezeranyije birimo kugarura amahoro n’ituze mu Burasirazuba bwa Congo.

Nk’uko u Rwanda rudasiba kubigaragaza, igisubizo cy’ibibazo by’umutekano muke byashegeshe Congo kiri mu biganza by’abategetsi b’icyo gihugu aho bakwiye kwicara bakabicoca aho kwitana ba mwana.

Ubwanditsi

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: