Capt. Sagahutu uri mu bajenosideri baheze muri Niger akomeje kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside kuri YouTube

Capt Sagahutu Innocent umwe mu bajenosideri 8 urwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania rwohereje muri Niger nyuma yo kurangiza ibihano bari bakatiwe, akomeje gukwiza urwango ku miyoboro ya YouTube.
Mu biganiro Sagahutu yirirwa akorera ku mizindaro rutwitsi ibarizwa mu kwaha kw’interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino ku Isi aba akoresha imvugo zamamaza ingengabitekerezo ya Jenoside, amacakubiri n’urwango.
Yumvikana by’umwihariko ashimangira ko ngo ari “mu bifuza impinduka mu Rwanda”, imvugo isanzwe imenyerewe ku zindi nterahamwe mu miheno itandukanye zibarizwamo aho ziba zikubita agatoki ku kandi zihigira kugaruka mu Rwanda gusoza umugambi wo kurimbura Abatutsi.
Imvugo za Sagahutu zishimangira ko nta cyo yicuza ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi akanabihamya n’urukiko kugeza aho rumukatiye igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo kuvumburwa no gutambwa muri yombi muri Denmark mu mwaka wa 2000.
Nyuma yo kurangiza ibihano uyu mujenosideri kabombo yakomeje umugambi wo kurwanya u Rwanda ndetse no gushyigikira umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Ku rundi ruhande, ibyo Sagahutu avuga abishyira no mu bikorwa cyane ko mu mwaka wa 2017 Leta ya Tanzaniya yamufashe ashaka kwinjira mu Burundi nk’ikiraro cyagomba kumufasha kugera mu buryo bwihuse muri FDLR ibarizwa mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Imyitwarire ya Sagahutu ishimangira impamvu we na bagenzi be umunani bakomeje kubuyera muri Niger aho nta gihugu na kimwe kuri iyi Si kifuza kubakira cyane ko baticuza ibyaha bakoze.
Sagahutu akwiye kumenya ko kuba yarasoje igifungo cy’imyaka 15 bitamuha ubudahangarwa bwo gukomeza kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside cyane ko icyo nacyo ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Mugenzi Félix