04-04-2026

U Rwanda ku isonga muri Afurika mu kubahiriza amategeko – Ubushakashatsi

0

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere ku mugabane wose wa Afurika gihiga ibindi mu kubahiriza amateko (Rule of law) muri uyu mwaka wa 2022.

Ibi byashimangiwe na Raporo Ngarukamwaka ya ‘World Justice Project – WJP’, uyu ni umuryango mpuzamahanga udafite Leta wegamiyeho aho wihaye intego nyamukuru yo “guteza imbere imiyoborere yubahiriza amategeko hirya no hino ku Isi.”

MY250TV yamenye ko ubu bushakashatsi bwubakirwa ku byiciro umunani birimo: kuba nta ruswa igaragara mu gihugu, umutekano n’ituze, iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Harimo kandi ubutabera buhabwa abaturage, imikirize y’imanza mbonezamubano, imikirize y’imanza nshinjabyaha no kuba ububasha bwa guverinoma bugira aho burangirira.

Amanota yatumye u Rwanda ruza ku isonga mu bindi bihugu byose bya Afurika yubakiye ku bipimo birenga 500 byafashwe ubwo habazwaga ingo zirenga ibihumbi 154, abafite aho bahuriye n’iyubahirizwa ry’amategeko 3600 ndetse n’impuguke mu by’amategeko zo mu bihugu 140.

Ubu bushakashatsi ni indi gihamya inyomoza abirirwa bacuruza icengezamatwara ry’uko ngo u Rwanda “rutubahiriza amategeko”, iyi akaba ari imvugo idasiba kuva mu kanwa k’abanzi b’u Rwanda biganjemo ibigarasha, interahamwe n’abajenosideri batorokeye ubutabera hirya no hino ku Isi ndetse n’abahezanguni b’abazungu batifuriza ineza u Rwanda.

Ku rundi ruhande, ubu bushakashatsi bushimangira ko amahitamo yo kubazwa inshingano Leta y’u Rwanda yimirije imbere akomeje gutanga umusaruro cyane ko buri wese uhereye ku bayobozi bakuru b’igihugu bagezwa imbere y’ubutabera igihe bakosheje.

Abihaye intego yo gusebya u Rwanda buririye ku iyubahirizwa ry’amatego ntibizabahira cyane ko n’amahanga azi neza ukuri; ibintu bishimangira n’ubushakashatsi bunyuranye burimo n’ubu bwa WJP.

Ubwanditsi

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *