Minisitiri, Jenerali, Depite…baterwa icyuhagiro: Umuco wo kubazwa inshingano ukomeje gushinga imizi

Imyaka 28 irashize ingabo zari iza RPF/A-Inkotanyi zibohoye u Rwanda amateka mabi ndetse n’ubutegetsi bw’igitugu bwari bwarimitse amacakubiri aho by’umwihariko wasangaga buri mutegetsi yica agakiza.
Kubazwa inshingano ni rimwe mu mahitamo atatu ubuyobozi burangajwe imbere na RPF bwahisemo mu rwego rwo gusana no kwihutisha iterambere ry’u Rwanda nyuma y’uko igihugu gishegeshwe n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe na buriya butegetsi bw’igitugu.
Hirya yo kubazwa inshingano, andi mahitamo ni ugutekereza byimbitse no kunga ubumwe.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame akunze kuvuga ko niba umuntu yemeye kuba umuyobozi w’urwego runaka, aba agomba kwemera no kubazwa ibyo ashinzwe, kuko ajyaho azi ko hari abo agiye gukorera bityo ko agomba kugira ibyo asobanura mu gihe abibajijwe.
Hari ingero zigaragaza ko uyu muco wo kubazwa inshingano ntawe utageraho cyangwa se ngo umutinye aha twavuga nko gukurwa mu mirimo kw’abayobozi bakomeye batandukanye muri politike ndetse n’igisirakare muri rusange bazira kutuzuza inshingano bahawe.
Muri Mata 2020 Nyakubahwa Perezida Kagame yakuye mu nshingano Jenerali Patrick Nyamvumba wahoze ari ministiri w’umutekano, muri uyu mwaka ho yahagaritse Edouard Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.
Abo bayobozi bombi bahagaritswe kugirango bagire ibyo babanza gusobanura mu nshingano zabo aho nka Bamporiki byarangiye akatiwe gufungwa imyaka ine nyuma yo guhamywa ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.
Uretse abo bayobozi, abanyarwanda ntibasiba kubona amatangazo agaragaza abayobozi bakuru muri guverinoma cyangwa mu bigo bishamikiye kuri minisiteri runaka bakuwe mu nshingano ku bwo kubazwa ibyo bashinzwe.
Ku rundi ruhande, hari abahisemo kwigumura no guhunga igihugu bazwi nk’Ibigarasha aho birirwa basebya u Rwanda kubera gutinya inshingano ndetse no kuzibazwa.
Ibyo bigarasha byirengagiza ko u Rwanda ari igihugu cy’amahame kandi gikomeye ku nshingano kiyemeje zo guteza imbere u Rwanda n’abanyarwanda ku kiguzi byasaba icyo ari cyo cyose.
Rwatubyaye Yvette
Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi. Rwatubyaye Yvette ni umubyeyi w’abana babiri ubarizwa i Kigali, akaba ashishikajwe no kugaragariza amahanga uburyo u Rwanda rukomeje kwiyubaka nyuma yo gushegeshwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994