25-04-2024

Bamporiki yakatiwe gufungwa Imyaka ine

Kuri uyu wa gatanu tariki 30 nibwo hari hitezwe imyanzuro y’urubanza ruregwamo Bamporiki Eduard wahoze ari Umunyamabanga wa leta muri ministeri y’urubyiruko n’umuco, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye gufungwa imyaka ine

Nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite

Nyuma y’uko Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukatiye Edouard Bamporiki igifungo cy’imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 Frw, hari ibyo amategeko ateganya ku muntu waburanye adafunzwe nk’uko byamugendekeye

Ingingo ya 186 y’Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, iteganya ko iyo uregwa aburana adafunze, agakatirwa igihano cy’igifungo, akomeza kuburana adafunze iyo yajuririye icyo cyemezo.

Ingingo ya 181 iteganya ko kujurira bikorwa mu gihe kitarenga iminsi 30 uhereye ku itariki urubanza rwaciriweho ku muburanyi wari uhari cyangwa ahagarariwe igihe urubanza rwacibwaga.

Icyo gihe gikurikizwa kandi ku muburanyi wamenyeshejwe mu buryo bwemewe n’amategeko, umunsi urubanza ruzacibwaho ntaze cyangwa ngo yohereze umuhagararira.

Kujurira bikorwa mu gihe cy’iminsi 30 uhereye ku itariki urubanza rwamenyesherejwe umuburanyi utari uhari igihe rwasomwaga.

Mugenzi Felix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading