Ubufasha Perezida Kagame yageneye Zimbabwe bwatumye abanzi b’u Rwanda bacika ururondogoro

Abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’ibigarasha ndetse n’interahamwe zatorotse ubutabera bari guhekenya amenyo aho benda kuyamarira mu nda kubera gushavuzwa n’uburyo u Rwanda rukomeje gufasha ibindi bihugu kwiyubaka.
Ni nyuma y’aho Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa ahamije ko Perezida Kagame yagobotse Zimbabwe ayikusanyiriza miliyoni 800 z’amadorali ya Amerika zizakoreshwa mu kugeza amashanyarazi mu cyaro cy’icyo gihugu mu gihe kikiri mu bihano by’ubukungu.
Nk’urugero Uwitwa Eduoard Kabagema ukorera ‘Radio Itahuka’, umuzindaro rutwitsi w’umutwe w’iterabwoba wa RNC mu bujiji bwinshi yihutiye kunenga igikorwa cy’ubutwari Perezida Kagame yakoze aho iki kigarasha cyuririye ku bintu bidafite epfo na rugu mu kwikura mu isoni.
Kabagema umaze imyaka 27 yihishahisha mu Budage aho aheruka mu Rwanda mu 1995, mu ipfune ryinshi yarihandagaje avuga ko “abanyarwanda barara mu kizima” kubera ko “nta muriro bagira”.
Gusa ayo manjwe y’iki kigarasha ntawe akwiye kurangaza cyane ko magingo aya ingo zo mu Rwanda zifite umuriro zigeze kuri 73% ndetse hakaba hari gahunda ko mu mwaka wa 2024 ingo zizaba zifite amashanyarazi zizaba zigeze ku 100%.
Uyu mumotsi wa RNC kandi yakomeje kuvuga ko ngo ibiciro mu Rwanda byazamutse “kurusha ahandi ku Isi yose”, yirengagiza ko iki ari ikibazo cyugarije Isi yose aho by’umwihariko Leta y’u Rwanda hari byinshi yigomwa mu rwego rwo kunganira abaturage kugira ngo ibiciro bidakomeza kuzamuka.
Kabagema wogejwe mu bwonko n’ikihebe Kayumba Nyamwasa yahawe urwamenyo na benshi aho yavugaga ko ngo umushinga w’ikibuga cy’indege cya Bugesera “wabaye baringa” nyamara bizwi ko imirimo yo gusoza iki kibuga igeze ku musozo.
Hirya ya RNC inkuru ya Zimbabwe yabaye incamugongo no mu nterahamwe zirirwa zivuga nabi umukuru w’igihugu; aha twavuga nka Musabyimana Gaspard umumotsi wa FDU Inkingi aho nawe yumvikanye kuri YouTube mu marira menshi yerekana ko atishimiye uburyo Kagame yafashije Zimbabwe.
U Rwanda rurakataje mu iterambere kandi ruzakomeza guhamya umubano n’amahanga yose; aba banzi b’u Rwanda nibatuze!
Mugenzi Félix