Abanzi b’u Rwanda bahinduriye umuvuno mu itangazamakuru rutwitsi, gusa baravomera mu rutete!

Iyo usubije amaso inyuma ukareba amateka u Rwanda rwanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 usanga itangazamakuru riri mu bayigizemo uruhare rukomeye.
Itangazamakuru ryifashishwa n’abanyapolitike kugirango bashobore kumvikanisha politike babaga bemera mu banyarwanda, iryo tangazamakuru hari harimo iryandika ndetse n’amaradiyo.
Nyuma y’imyaka 28 ingabo zari iza RPF-Inkotanyi zihagaritse Jenoside ndetse zikabohora u Rwanda ubu igihugu cyariyubatse ku buryo bugaragarira buri wese ndetse aho hari byinshi byagezweho bitangaza benshi kuko ubundi cyari igihugu cyatakarijwe icyizere.
Ibyo siko byishimirwa na buriwese cyane ko abanzi b’u Rwanda bagizwe ahanini n’interahamwe zatorotse ubutabera kimwe n’ibigarasha byihishe hirya no hino ku Isi n’abandi bose batifuriza ineza u Rwanda aho bakoresha itangazamakuru mu gutesha agaciro ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.
Muri ibyo bitangazamakuru harimo BBC, VOA, The New York Times, CNN n’ibindi biha umwanya interahamwe n’abajenosideri mu mugambi wabo wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakanaharabika gahunda za guverinoma bavuga ko “ntacyo zimariye abanyarwanda”.
Uyu ni umuvuno kandi aba banzi ba Leta y’u Rwanda bakoresha mu kuyobya abanyarwanda bagamije kubatera umwiryane ndetse no gushaka kubatoza kwigomeka kuri Leta.
Uko niko byagenze ubwo izo nyangabirama zarwanyaga gahunda ya Leta yo gutuza heza abaturage bahoze batuye mu manegeka y’imidugudu ya Kangondo na Kibiraro; gusa iyo gahunda yarangiye neza maze abagandishaga abaturage bimyuza imoso.
Ni mu gihe ku rundi ruhande aba baturage ubu bahamya ko babayeho neza ndetse ko ahubwo bari baratinze kwimurwa.
Abanyarwanda twunze ubumwe kandi twaribohoye ibyari amateka mabi ubu byabaye amateka meza, igihugu cyacu kandi kiba ubukombe mu mahanga; abashaka gukoresha itangazamakuru rutwitsi badusubiza inyuma baracurangira abahetsi.
Abanyarwanda twese hamwe nta n’umwe uvuyemo ntidukwiye guha umwanya uwashaka kudusubiza inyuma no kutwangisha ubuyobozi bwiza twitoreye – twese gahunda ni imwe y’uko imihigo ikomeje yo guteza u Rwanda imbere dufatanyije.
Rwatubyaye Yvette
Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi. Rwatubyaye Yvette ni umubyeyi w’abana babiri ubarizwa i Kigali, akaba ashishikajwe no kugaragariza amahanga uburyo u Rwanda rukomeje kwiyubaka nyuma yo gushegeshwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.