24-03-2023

Umuhezanguni Placide Kayumba ari kurira amarira y’ingona yitwaje ikinyoma cya “Pegasus” !

Placide Kayumba, umwe mu bamotsi bakuru b’umutwe w’iterabwoba wa FDU-Inkingi yumvikanye abeshya ko Leta y’u Rwanda yashyize akamashu ka “Pegasus” muri telefoni ye aho ngo imwumviriza ndetse igakurikirana ibyo akora byose.

Yabivugiye mu kiganiro cyamuhuje na ba gashakabuhake b’ababazungu basanzwe bazwiho kwibasira ubuyobozi bw’u Rwanda barimo uwitwa Jeffrey Smith na Nic Cheesman.

Ni ikiganiro cyabereye kuri YouTube aho Kayumba wonkejwe urwango n’ubuterahamwe yumvikanye aremekanya ibindi binyoma bitajya bimuva mu kanwa birimo ko ngo Leta y’u Rwanda “ihiga abatavuga rumwe nayo baba hanze ikabica”.

Leta y’u Rwanda ntiyahwemye gusobanura ko idakoresha ikoranabuhanga rya Pegasus; ibintu ku rundi ruhande byashimangiwe na sosiye yo muri Isiraheli ikora iryo koronabuhanga aho yahishuye ko mu bakiliya bayo u Rwanda rutarimo.

Gusa abatifuriza ineza u Rwanda bakoresha icyo gihuha cya Pegasus mu kurusebya n’ubwo amatakirangoyi yabo amahanga atayaha agaciro.

Nk’urugero, Jonathan Scott, inzobere mu by’ikoranabuhanga aherutse guhishura uburyo “Amnesty International”,  umuryango wiyita ko uharanira uburenganzira bwa muntu  wakoresheje Carine Kanimba,  umukobwa wa Rusesabagina mu gukwiza icengezamatwara ko Leta y’u Rwanda imwumviriza ikoresheje Pegasus.

Bidaciye kabiri Placide Kayumba nawe yumvikanye abeshya ko leta y’u Rwanda “imwumviriza”, ibintu byatumye abakurikiye icyo kiganiro bamuha urwamenyo bibaza impamvu yishyira hejuru akabeshya ikinyoma nk’icyo abizi cyakubitiwe ahareba inzega.

Uyu Placide Kayumba ayoboye Interahamwe zasize zihekuye u Rwanda zibumbiye mu gatsiko ka FDU-Inkingi aho aba kandi bahora no kumbuga nkoranyambaga bakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, guharabika u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo ndetse no gushaka kugumura abaturage.

Kayumba yayoboye FDU-Inkingi avuye mu kandi gatsiko kibumbiyemo abakomoka ku nterahamwe zasize zihekuye u Rwanda kazwi nka Jambo ASBL. Uyu muheznaguni ni mwene Dominique Ntawukuriryayo wari ‘Sous-Prefet’ wa Butare mu majyepfo y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwahamije Ntawukuriryayo kwica Abatutsi berenga ibihumbi mirongo itatu bari bahungiye ku gasozi ka Kabuye.

Ku rundi ruhande uyu Kayumba wiyita impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu n’andi mapeti yiha ngo ni umunyapolitiki urwanya Leta y’u Rwanda yigeze kujya mu mashyamba ya Congo agiye kugirana ibiganiro n’abakuru ba FDLR no kubagezaho inkunga.

Kayumba kimwe n’abandi bameze nkawe bishingikirije Pegasus mu gusebya u Rwanda baravomera mu rutete!

Mugenzi Félix

Leave a Reply

%d bloggers like this: