05-10-2023

Uwo byavugwaga ko “yashimutiwe” ikibazo cya Bannyahe ariyemerera gukoresha impapuro mpimbano

0

Ihorahabona Jean de Dieu, Umuturage wo mu Mujyi wa Kigali afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo iherereye mu Karere ka Nyarugenge aho yiyemerera uruhare mu cyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ni mu gihe abamotsi b’interahamwe n’ibigarasha barangajwe imbere na Ntwali John Williams kimwe na Bagiruwubusa Eric bo bari gukwirakwiza igihuha ko uyu muturage “yashimuswe” kubera ibibazo bifitanye isano n’amanegeka y’Imidugudu ya Kangondo na Kibiraro ahazwi nka Bannyahe.

Nk’uko RIB ibitangaza, Ihorahabona akurikiranyweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano bifitanye isano  n’icyaha cyakozwe n’uwitwa Umwali Chantal na we ufunzwe.

By’umwihariko uyu Umwali ni umugore wa Nsengimana Théonèste ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere aho akurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

Umwali yafatiwe kuri iriya gereza nyuma yo gutahurwa ko yahimbye icyemezo cy’uko yipimishishe Covid-19, ni icyaha RIB itangaza cyakozwe binyuze mu guhindura ubutumwa Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima(RBC) cyohereza kuri telefoni y’umuntu iyo amaze kwipimisha Covid-19.

Ni icyaha Umwali yakoze afatanyije na Ihorahabona nk’uko uyu mugabo abyiyemerera; iyi akaba ari gihamya inyomoza icengezamatwara rikomeje gukwirakwiza n’abanzi b’u Rwanda banyuze mu bikoresho byabo Ntwali na Bagiruwubusa.

Ellen Kampire & Félix Mugenzi

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: