05-10-2023

FDU-Inkingi ikomeje kwerekana isano ifitanye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR

1

Ingirwashyaka ya FDU-Inkingi ibarizwa mu kwaha kw’umutwe w’iterabwoba wa FDLR iravuga ko ihangayikishijwe n’intambara iri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokaeasi ya Congo ndetse ikanashinja u Rwanda ibinyoma uhurizaho na Leta ya Congo.

Ibyo bikubiye mu itangazo ridafite epfo na ruguru FDU isanzwe ari igicumbi cy’interahamwe zatorotse ubutabera bw’u Rwanda iherutse gusohora aho ryasinyweho n’umuyobozi wungirije w’iyi ngirwa-shyaka, Emmanuel Mwiseneza.

Muri iryo tangazo FDU-inkingi yashimiye Leta ya Congo ngo kubera ko yabakiriye ikanabaha ubuhungiro, mu yandi magamo yashimiraga Congo ko yakiriye FDLR ikaba inakorana nabo.

Ibyo ntawe bikwiye gutungura cyane ko FDU-Inkingi na FDLR byose ari ikintu kimwe aho by’umwihariko FDU ari “umutwe wa Politiki”  mu gihe FDLR ari igisirikare cy’uwo mutwe.

Ibi kandi bishimangirwa n’uburyo iyi FDU-Inkingi ubwo huburaga imirwano hagati y’ingabo za Congo (FARDC) n’umutwe wa M23 idaciye ku ruhande yahamije ko ishyigikiye FARDC akaba ari mu gihe bizwi neza ko FDLR irwana ku ruhande rw’izi ngabo za Congo.

Ibirego byuzuyemo ibinyoma bikwirakwizwa na Leta ya Congo ni byo FDU Inkingi yuririraho mu rwego rwo gutagatifuza ibyihebe byayo byo muri FDLR dore ko interahamwe aho zihishe hose ku Isi zihorana ibyiringiro ko iyi FDLR ariyo izabagarura mu Rwanda maze bagasubukura Jenoside bakoreye Abatutsi.

Abayoboke ba FDU inkingi batanga umusanzu ukomeye muri FDLR aha twatanga nk’urugero rw’aho Kayumba Placide ubu uyobora iyi ngirwashyaka yigeze gusura abayobozi ba FDLR muri Congo abashyiriye inkunga ndetse anabizieza ko bazakomeza kubafasha mu buryo bwose bushoboka.

Gusa FDLR na FDU baribeshya cyane ko RPF-Inkotanyi yabatsinze ikanahagarika Jenoside bakoreye Abatutsi ntaho yagiye.

Mugenzi Félix

About Author

1 thought on “FDU-Inkingi ikomeje kwerekana isano ifitanye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR

Leave a Reply

%d bloggers like this: