Abajenosideri batorotse ubutabera mu yandi manyanga agamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Agatsiko ka FDU-Inkingi kadukanye amanyanga mashya yo gukoresha bamwe mu bambari bako biyita ko ari abashakashatsi, intiti n’abanditsi mu gucengeza amatwara agamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi byigaragaje by’umwihariko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare ubwo umumotsi wa w’aka gatsiko, Musabyimana Gaspard, yumvikanye mu kiganiro cyatambutse kuri YouTube akwirakwiza ibitekerezo bikubiye mu nyandiko rutwitsi za Neretse Emmanuel wahoze afite ipeti rya “Majoro” mu gisirikare cya ex-FAR cyagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri icyo kiganiro Musabyimana yumvikana mu mvugo zihembera ingengabitekerezo ya Jenoside; zimwe muri izo mvugo harimo kuba ngo RPF-Inkotanyi itarahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi – imvugo y’ubugome igamije kugaragaza ko mu by’ukuri iyi Jenoside itabayeho kandi mu by’ukuri yarahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni.
Muri ubu buhakanyi, Musabyimana yifashishaga ibitabo bidafite epfo na ruguru uyu Neretse yanditse mu mugambi we mubisha wo kuyobya uburari ku ruhare ubutegetsi bw’igitugu yakoreye nk’umusirikare mukuru bwagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside.
Musabyimana ubusanzwe ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu buryo bweruye akoresheje imbuga nkoranyambaga ze n’iza FDU-Inkingi.
Ubusanzwe FDU-Inkingi Musabyimana avugira kuri YouTube igizwe n’interahamwe kabombo zihishe hirya no hino ku mugabane w’u Burayi nyuma yo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda kubera uruhare zagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Musabyimana n’abambari ba FDU-Inkingi muri rusange bakwiye kumenya ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kubaho ukundi kandi ko kuyihakana no kuyipfobya ari ibyaha bihanwa n’amategeko.
Ellen Kampire