Ntwali wa “Pax TV” akomeje gushakira amaramuko mu miryango y’imfungwa n’abagororwa

Umuhezanguni Ntwali John Williams ufite umuzindaro rutwitsi kuri YouTube uzwi nka ‘Pax TV’ akomeje gucura icengezamatwara riharabika u Rwanda yifashishije imiryango ya zimwe mu mfungwa n’abagororwa mu rwego rwo gushimisha abanzi b’u Rwanda basanzwe bamukoresha.
Kuri iyi nshuro, uyu muhezanguni ageze kuri Umwali Chantal, umugore wa Nsengimana Théonèste ufungiye icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda, ni ibyaha nawe yakoreye ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube.
Bimaze kumenyerwa ko Ntwali yegera imiryango y’abantu bafungiye ibyaha binyuranye baba barashowemo n’abanzi b’u Rwanda baba hirya no hino ku Isi maze agategeka abagize iyo miryango ibyo bavuga agamije kugaragaza ko abafunzwe “bafatwa nabi” nk’uburyo bwo “kubumvisha” cyane ko aba banzi b’u Rwanda babita “imfungwa za politike”.
Ibyo Ntwali yabikoze inshuro nyinshi ku miryango ya Niyonsenga Dieudoné wiyita Cyuma Hassan na Hakuzimana Abdul Rashid. Ntwali kandi amenyerwe ku guhimba za byacitse ku mfungwa zirimo Karasira Aimable, Kayumba Christopher, umugororwa Idamange Iryamugwiza Yvonne n’abandi.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ugushyingo 2022 uyu Ntwali yasohoye inkuru idafite umutwe n’ikibuno yiriza amarira y’ingona ko umugore wa Nsengimana yafunzwe kandi ko ifungwa rye rigamije by’umwihariko “gutera ubwoba imiryango y’imfungwa za politike kugira ngo ntijye isura abayo”.
Ni mu gihe nyamara uyu mugore yafungiwe icyaha cyo “guhimba, guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano” nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).
Icyo cyaha umugore wa Nsengimana yaragikoze ubwo yahimbaga icyemezo cy’uko yipimishije Covid-19 kugira ngo yemererwe gusura umugabo we; ibintu Ntwali azi neza ariko yirengagije nkana ahitamo gupfundikanya ibintu bidahura agamije gushimisha interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi zisanzwe zimuha udufaranga tw’umuvumo.
Ntwali wahoze mu ngabo z’umunyagitugu Habyarimana (Ex-FAR) ubu ni we usigaye ari umuvugizi w’interahamwe, abajenosideri n’ibigarasha nyuma y’uko mugenzi we Uwimana Nkusi Agnes yitandukanyije ku mugaragaro n’abo banzi b’u Rwanda.
Ibyo Ntwali akora byose akwiye kumenya ko hari umurongo ntarengwa.
Ellen Kampire