03-04-2026

#Qatar2022: Morocco yakatishije itike ya kimwe cya kane!  

0

Morocco yabaye igihugu cya kane ku mugabane wa Afrika mu kubona itike ya kimwe cya kane mu mateka y’igikombe cy’Isi.

Ni nyuma ya Cameroon yabigezeho muri 1990, Senegal muri 2002 ndetse na Ghana yabikoze muri 2016.

Ibi Morocco yabigezeho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Ukuboza 20122 nyuma yo gutsinda igihugu cya Spain kuri penalty 3 – 0 aho by’umwihariko iminota 120 yari yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Ibihugu 8 nibyo byabonye itike ya kimwe cya kane aho Croatia izakina na Brazil, Ubuholande bukine na Argentine, u Bufaransa bukine n’ Abongereza mu gihe Morocco yo izahura Portugal.

Imikino ya kimwe cya kane izatangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Ukuboza 2022.

Karemera Jean Luc

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *