#Qatar2022: Bwa mbere mu mateka ikipe ya Afurika igeze muri kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’Isi
Maroc ibaye ikipe ya mbere ku mugabane wa Afurika ikatishije itike ya kimwe cya kabiri mu gikombe cy’Isi.
Iki gihugu giherereye mu majyaruguru ya Afurika cyabigezeho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ukuboza 2022 nyuma yo gutsinda Portugal igitego kimwe ku busa.
Ni igitego cyabonetse kare mu gice cya mbere ku munota wa 42 gitsinzwe na En-Nesyri.
Undi mukino wa kimwe cya kane uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu aho u Bufaransa burakina n’u Bwongereza saa tatu z’ijoro.
Ikipe izagutsinda izahura na Maroc muri kimwe cya kabiri.




Karemera Jean Luc