Intambara irasenya ntiyubaka – ubutumwa bugenewe Perezida Tshisekedi!
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi akomeje gushimangira ko inzira yo gukemura ibibazo igihugu cye gifite mu burasirazuba bwacyo ari ugushoza intambara mu Rwanda.
Uyu mutegetsi mu bihe bishije yumvikanye yikomanga mu gatuza ahamya ko igihe icyo ari cyo cyose ashobora gutera u Rwanda we yita “umushotoranyi”.
Uwo ni umuvuno Tshisekedi yadukanye mu rwego rwo kuyobya uburari ku kuba yarananiwe kugeza ku Banyekongo ibyo yabemereye birimo kugarura amahoro n’ituze mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Ibintu byasubiye irudubi mu mpera z’ukwezi gushize ubwo noneho Tshisekedi yihandagaza akavuga ko ashaka gufasha Abanyarwanda “kwibohora ubutegetsi bwa Perezida Kagame” imvugo gashoza-ntambara ishimangira ko nta neza yifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange.
Ku rundi ruhande, muri Congo hamaze iminsi hatoranywa abasirikare mu ngeri zitandukanye bagahamagarirwa gukora imyitozo mu rwego ngo kwitegura intambara n’u Rwanda, nk’uko bidasiba kugarukwaho n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Umwuka mubi ku mubano w’u Rwanda na Congo si ibintu bishya kuko bimaze imyaka myinshi, ikibyihishe inyuma ni ukuba Congo yarakiriye umutwe w’iterabwoba wa FDLR wahungiye muri kiriya gihugu nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugeza ubu uyu mutwe ukorana hafi n’igisirakare cya Congo (FARDC).
Uyu mutwe wa FDLR kandi ubwo wahungiraga muri Congo ntiwigeze usiga ingengabitekerezo n’amacakubiri yawo ahubwo warabikomezanyije ubikwiza mu bantu kugeza ubu aho uhagarariye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi buri kubera mu burasirazuba bwa Congo.
Ibyo bikorwa birimo kwica Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, kurya utw’abandi, gufata ku ngufu abagore ndetse n’ibindi byinshi.
Gukorana bya hafi kwa guverinoma ya Congo n’uyu mutwe w’iterabwoba wa FDLR ni yo ntandaro y’ibibazo by’umutekano muke iki gihugu kimaze igihe gihangana nabyo kuko kugeza ubu intambara ndetse n’amako byahawe intebe kandi bikagaragara neza ko na Leta ya Congo itabibonamo ikibazo na gato, ibintu biteye agahinda.
Ntabwo bitangaje ko Congo yifuza intambara mu ishusho y’ibisubizo by’ibibazo bafite mu gihe bagifite ibitekerezo nk’ibya FDLR yo itekereza ko umunsi umwe izafata u Rwanda binyuze mu ntambara ubundi bakayobora; ibintu bitazigera na rimwe bibaho.
Mu gihe kandi iki gihugu kitarafata inshingano zo kwirukana imitwe y’inyeshyamba irenga 120 yagishegeshe, nta narimwe Congo izigera ibona amahoro.
Perezida Tshisekedi n’ubutegetsi bwe bakwiye kumenya ko nta gisubizo kiba mu ntambara uretse gusenya, ikwiye kumenya kandi ko inzira z’ibiganiro bya dipolomasi aricyo gisubizo gihamye kuri iki kibazo kimaze imyaka myinshi.
Mukobwajana Linda