27-10-2026

Akumiro: Musana arakataje mu bukangurambaga bwa FDLR!

0


Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bakomeje gutungurwa n’imyitwarire y’umusore witwa Musana Jean udasiba kumvikana kuri YouTube asaba Leta y’u Rwanda “gushyikirana” n’interahamwe zo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR.


Musana usanzwe ubarizwa mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, amaze iminsi ashimagiza FDLR binyuze mu biganiro atambutsa ku muzindaro we wa YouTube, akaba yirengiza ko uyu mutwe ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho by’umwihariko yamugizeho ingaruka.


Ukurikiye neza imvugo za Musana, aba meze nka ya nyoni yitwa kasuku cyane ko aba asubiramo ijambo ku rindi imvugo z’umuterankunga we mukuru, umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza nawe usanzwe uzwiho kuvuganira FDLR.


Nk’urugero, uyu Musana aherutse kumvikana mu bujiji bwinshi asaba ko ngo FPR-Inkotanyi yashyikirana n’interahamwe zo muri FDLR aho by’umwihariko mu bwenge bwe bugerwa ku mashyi akomeza avuga ko ngo ndetse “banafatanya bagafata Goma”, imvugo yatumye benshi bamuha urw’amenyo.


Musana umenyereweho guhuragura amagambo atabanje gutekereza, yumvikanye kandi ashaka guhuza u Rwanda n’inyeshyamba za M23, aho aba arya indimi avuga ko “Perezida Kagame abishatse yabwira izo nyeshyamba zigashyira intwaro hasi”, imvugo n’ubundi imenyerwe ku banzi b’u Rwanda barushinja gufasha ziriya nyeshyamba kandi mu by’ukuri atari byo nk’uko rutahwemye kubisobanura.


Abasesenguzi basanga uyu Musana yariyemeje guhangana n’amategeko mu rwego kugira ngo afungwe ubundi abamukoresha babyurireho basige icyasha u Rwanda ngo “rwafunze umuntu rumuziza gutanga ibitekerezo” nk’uko basanzwe babivuga mu gihe abo bakoresha barenze umurongo utukura.


Ibyo kandi na Musana ubwe arabyiyemerera cyane ko akunze kuvuga ko ashaka ibintu bibiri birimo “gufungwa cyangwa kwicwa” kugira ngo agere ku cyo yita misiyo ariho.
Urubyiruko rw’u Rwanda bagomba kugendera kure abantu nka Musana bashyize inda zabo imbere bakishora mu bikorwa bibi byanaganisha igihugu mu icuraburindi cyanyuzemo mu myaka 28 ishize.


Umulisa Carol

About Author

Leave a Reply