03-05-2026

U Rwanda ntirukwiye kwikorezwa ibibazo by’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda – Kagame

0

Perezida Kagame yatangaje ko bibabaje kuba abayobozi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bahitamo kwegeka k’u Rwanda ikibazo cy’abavuga Ikinyarwanda bo mu Burasirazuba bw’icyo gihugu aho kugishakira umuti wa nyawo.

Ibyo umukuru w’igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Ukuboza 2022 mu kiganiro cyateguwe n’ikinyamakuru ‘Semafor’ cyabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye inama ihuza Amerika na Afurika.

Yagize ati: “Iki kibazo ntabwo ari u Rwanda rwagiteje, si ikibazo cy’u Rwanda ahubwo ni icya Congo. Nibo bakwiriye guhangana nacyo.”

Yunzemo ati: “…bisa nk’aho inshingano zose zashyizwe ku bitugu by’u Rwanda haba abayobozi ba Congo, haba umuryango mpuzamahanga, buri wese ari guhunga ikibazo akavuga ko ari icy’u Rwanda. Ntabwo ari icyacu.”

Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko ikibazo cy’abavuga Ikinyarwanda cyavutse ubwo hacibwaga imipaka y’ibihugu bya Afurika hagati y’umwaka wa 1884 na 1885.

Ati “Uramutse ushaka kugira uwo ushinja iki kibazo, nkeka ko wakabaye usubira mu mateka ubwo hacibwaga imipaka bamwe bakisanga ku rundi ruhande, bakisanga mu kindi gihugu. Ntabwo nazizwa kuba hari abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bari kwimwa uburenganzira bwabo nk’abenegihugu.”

Umukuru w’igihugu yashimangiye ko ikibazo cy’abavuga Ikinyarwanda muri Congo kidakwiriye kwibagiza ko hari n’umutwe wa FDLR ubarizwa ku butaka bw’icyo gihugu Congo, uhora ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda aho by’umwihariko wanamaze kwinjizwa mu ngabo za Congo (FARDC).

Ku rundi ruhande, mu gutanga umuti w’ibibazo by’umutekano muke byabaye akarande muri Congo, Perezida Kagame ntasiba kugaragaza ko ku ruhande rw’abayobozi b’icyo gihugu hakenewe ubushake bwa politiki buhamye bwo gushyira mu bikorwa imyanzuro iba yafashwe hagamijwe gusubiza ibintu mu buryo.

Ubwanditsi

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading