Musana Jean Luc mu nkundura yo gutagatifuza FDLR no gukwirakwiza ibihuha
Musana Jean Luc umusore umaze kumenyekana nk’umuyoboro w’ibitekerezo bya Ingabire Victoire akomeje kumvikana avugira umutwe w’iterabwoba wa FDLR nyamara yirengagiza ibibi by’uyu mutwe w’iterabwoba dore ko kugeza magingo aya ugisumira kongera kurimbura Abanyarwanda.
Nk’urugero, mu kiganiro aherutse kunyuza ku muzindaro we wa YouTube, yumvikana avuga ko “Leta y’u Rwanda ikwiye kubaka igisirikare kirinda Abanyarwanda bose harimo na FDLR” aho uyu musore wamaze kozwa mu bwonko amara umwanya agerageza kumvikanisha uburyo Leta y’u Rwanda ngo ikwiye kwita kuri FDLR.
Izi mvugo za Musana zihishura uburyo yihebeye FDLR cyane ko isanzwe ikorana bya hafi na nyirabuja Ingabire; ibintu kandi bishimangira no kuba muri kiriya kiganiro yumvikana asubiramo imvugo nyinshi uyu nyirabuja asanzwe akoresha nawe atagatifuza FDLR.
Uyu musore wigize intyoza yaba muri Politiki, igisirikare, dipolomasi, ubukungu, ibikorwa remezo n’ibindi amaze iminsi akora ibiganiro ku biri kubera mu burasirazuba bwa Congo mu busesenguzi bufutamye bwuzuyemo n’ubujiji aho bigaragarira buri wese ko aba agamije gutagatifuza uriya mutwe w’iterabwoba.
Nta na hamwe mu byo Musana avuga uzumva akomoza ku byaha FDLR idasiba gukora ahubwo usanga ayivuganira avuga ko ngo ari Abanyarwanda Leta y’u Rwanda ikwiye kwitaho.
Gusa bene izo mvugo ntawe zikwiye gutangaza cyane ko iyi nsoresore iherutse no kumvikana ihamagarira urubyiruko kujya muri FDLR ngo kuko nibagerayo kurwana bikabananira bazagaruka Leta y’u Rwanda ikabaha igishoro, ibintu bihishura ko ari mu bukangurambaga bw’uyu mutwe w’iterabwoba.
Musana ibyo yivurugutamo byose akwiye kumenya ko hari umurongo ntarengwa; natava ibuzimu ngo ajye ibintu azicuza kuba yarahisemo kugambanira u Rwanda n’Abanyarwanda.
Mugenzi Félix