Site icon MY250TV

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bukwiye gukura isomo kuri Jenoside zabayeho ku Isi


Jenoside ni ubwicanyi ndengakamere butegurwa bugakorerwa itsinda ry’abantu, idini, agace runaka cyangwa se igihugu runaka.


Imwe mu ntambwe zituma habaho Jenoside ni uko abantu bamwe babwirwa ko abantu runaka ari babi, bafite imiziro ndetse ko kubica bagashira “byatuma isi iba nziza cyane”.


Jenoside zabayeho ku iyi isi zirimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Jenoside yakorewe Abayahudi (hagati y’umwaka wa 1941 na 1945) na Jenoside yabereye muri Srebrenica mu 1995 na Jenoside yabereye muri Armenia mu mwaka wa 1915.


Gusa ku rundi ruhande, hari n’ubundi bwicanyi ndengakamere bwabaye hirya no hino ku Isi ariko Umuryango w’Abibumbye utaremeza ko ari Jenoside.


Izi jenoside zikwiriye kubera isomo Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bitewe n’ubwicanyi buri kuhakorerwa abakongomani bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi cyane ko Umuryango w’Abibumbye uherutse kwerura ko ubu bwicanyi bushobora kuvamo Jenoside.


Ni ubwicanyi bukorwa bigizwemo uruhare rukomeye n’interahamwe zo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR usanzwe ugizwe ahanini n’abatorokeye muri Congo nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorwe Abatutsi. Iyi FDLR ubu ikorana bya hafi n’igisirikare cya Congo (FARDC) mu kwica Abatutsi muri icyo gihugu.


Uyu mutwe wahunganye ingengabitekerezo ya Jenoside n’amagambo abiba urwangano by’umwihariko agahinda ko umugambi wabo wo kumaraho abatutsi mu Rwanda batawurangije kuko waburijwemo n’izari ingabo za RPA-INKOTANYI.


Iyicwa ku mugaragaro ry’abakongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi rigenda rifata indi ntera aho batotezwa, bagakubitwa, bakitwa amazina mabi; ibi byose biba mu maso ya guverinoma ya Tshisekedi ikomeje kugaragaza ko itabifata nk’ibintu bikomeye.


Jenoside zabayeho by’umwihariko jenoside yakorewe abatutsi ni gutya zagiye zitangira, abantu bose babirebera ndetse n’amahanga aho bamwe batatinyaga kubyita “amakimbirane asanzwe”.


Ibyo byagiye birangira nabi nyuma yo guhitana abantu batabarika ubundi bigakurikirwa no gufata ibihano bikomeye kandi hagakwiye kuba harabayeho ubwirinzi no gukumira abashaka gutangiza ibyo bikorwa bibi.


Mukobwajana Linda

Exit mobile version