13-09-2026

Musana Jean Luc akomeje kwitwaza inyubako ya “One Dollar Campaign” acuruza ibinyoma biharabika u Rwanda

0

Musana Jean Luc wigize intyoza muri byose nyamara mu mutwe we nta kintu kirimo yongeye kumvikana yibasira ubuyobozi bw’igihugu mu binyoma akomeje guhwihwisa ku bahoze baba mu nzu ya “One Dollar Campaign”.

Mu kiganiro Musana yakoze yumvikanye avuga ko ngo abana bamwe bahoze bacumbikiwe muri iriya nyubako “bahunze igihugu” kubera ko “bayirukanywemo”, iki akaba ari ikinyoma cyambaye ubusa iyi nsoresore iri gucuruza ngo ikunde ireme za byacitse mu Banyarwanda.

Ubusanzwe inyubako ya “One Dollar Campaign” ubu isigaye yitwa “Hope Hostel” yubakiwe imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zitari zifite aho zikinga umusaya, ikaba yarubatswe ku gitekerezo cy’Abanyarwanda baba mu mahanga bafatanyije n’abari imbere mu gihugu.

Iyi nzu ikimara kuzura yatangiye kwakira abo bana ariko hakaba hari amasezerano umuryango AERG weguriwe iyi nzu wabanzaga gusinyana n’ugiye kuyinjiramo, muri ayo masezerano harimo ko iyo umwana amaze kurangiza amashuri agafashwa no kubona akazi ahita asohokamo akajya gutangira ubuzima.

Ibyo rero niko byagiye bigenda kugeza mu mwaka ushize aho abari basigayemo 22 bafashijwe gushaka aho baba ndetse banahabwa amafaranga yo kwiteza imbere maze nabo batangira ubuzima bushya.

By’umwihariko kandi muri uriya mwaka ushize hagiye havugwa ibinyoma by’uko ngo abana bari basigaye muri iriya nyubako bayirukanywemo nyamara bizwi neza ko aba bana bahawe ubufasha cyane ko batari buzayibemo ubuzima bwabo bwose.

Ni ibinyoma byacuzwe n’abanzi b’u Rwanda biganjemo abatarahwemye kurwanya ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’u Bwongereza mu bijyanye no kwakira impunzi n’abimukira bo mu Bwongereza cyane ko iriya nyubako iri mu zamaze kwemezwa ko zizakira abo bimukira.

Mu minsi ishize kandi Musana wiyita “umunyapolitike” afatanyije n’umuhezanguni Ingabire Victoire bagumuye abasore babiri muri bariya bari bamaze kuva muri iriya nyubako maze babashuka kubeshya ko ngo bayirukanwemo.

Ni mu gihe nyamara “kwirukanwa” aba basore bavuze kutabayeho aho ahubwo bavuyemo nk’uko abandi bose bacumbikiwe muri ruriya rugo bagiye bavamo.

Kuba ikibazo cy’aba bana cyarasobanuwe kenshi ndetse n’umuvugizi wungirije wa Guverinoma akakivugaho ariko iyi nsoresore Musana ikaba ikomeje gucuruza ikinyoma ikanabyuririraho ituka ubuyobozi bw’igihugu mu kinyabupfura gicye, birerekana ko uyu musore amaze kurenga umurongo ibi akaba akwiye kubihanirwa.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading