Igihangange Gareth Bale wahoze ari Captain w’ikipe y’igihugu ya Wales yasezeye umupira wamaguru ku myaka 33
Gareth Bale waherukaga mu gikombe cy’isi 2022 cyabereye muri Qatar, nkumwe mu nkingi za mwamba akaba na na kapiteni w’ikipe ya Wales yatangaje ko yasezeye umupira w’amaguru.
Uyu mukinnyi rurangiranwa yegukanye ibikombe bitanu bya Champions League na La Liga inshuro eshatu muri Real Madrid kandi anafatwa nkumwe mubakinyi beza bakiniye hanze y’Ubwongereza.
Mu ibaruwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Bale yanditse avuga ko icyemezo cyo guhagarka gukina umupira w’amaguru kugeza ubu kitari cyoroshe mu mwuga we”.
Yongeyeho ati “Numva naragize amahirwe adasanzwe kuba nararangije inzozi zanjye zo gukina siporo nkunda, nagize ibihe byiza mu buzima bwanjye, gikuru muri byose ni uko mu bihe byiza byose nagize mu mwaka w’imikino (season) 17 yose, ntazigera nogera gukina, kuko igice gikurikira cy’ubundi buzima kirandindiriye.”
Gareth Bale yakiniye amakipe yo mu bwongerez arimo Southampton na Tottenham, Realmadrid yo muri Espaigne ubu akaba yari ari Los-Angelas FC yo muri Amerika.
Karemera Jean Luc