Guinea Bissau: Sitade yahinduriwe izina yitirirwa nyakwigendera Pelé
Mu mpera z’icyumweru kirangiye, ubuyobozi bwa Guinea Bissau, igihugu giherereye mu burengerazuba bwa Afurika, bwatangaje ko bwahinduye izina rya sitade y’imikino iri mu mujyi witwa Bafata buyita “Stade Pelé”.
Ni mu rwego rwo guha icyubahiro umunya-Brazil, Edson Arantes do Nascimento wamamaye nka Pelé muri ruhago witabye Imana tariki ya 29 Ukuboza 2022 afite imyaka 82.
Uretse Guinea Bissau, igihugu cya Cape Verde na cyo giherereye ku mugabane wa Afurika, cyari giherutse gutangaza ko na cyo hari Sitade cyahinduriye izina kiyita “Stade Pele”.
Ibi biri kuba nyuma y’uko Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino ahamagiriye buri gihugu kiri muri iri shyirahamwe kugira sitade cyitirira nyakwigendera Pelé.
Karemera Jean Luc