03-04-2026

Bazumva ryari ko u Rwanda rudateze gushyikirana n’interahamwe ndetse n’imitwe y’iterabwoba?

0

Interahamwe n’ibigarasha barangajwe imbere na Ingabire Victoire ndetse na FDU-Inkingi batangiye umwaka mu bukangurambaga bamazemo igihe bita ubwo gusaba Leta y’u Rwanda imishyikirano.

Gusa iby’iyo mishyikirano Leta y’u Rwanda ntihwema kugaragaza ko bidashoboka aho ibisobanura neza ko idashobora kugira icyo ivugana n’abanyabyaha ruharwa bakurikiranweho ibyaha by’ubugome birimo icya Jenoside yakorewe Abatutsi, iterabwoba n’ibindi.

Nk’urugero, Ingabire Victoire aherutse gushyira hanze amashusho aho yumvikana asaba Perezida Paul Kagame gutumiza icyo yise “inama ngobokagihugu” ngo hagamijwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Ubwo butumwa akibushyira ku mbuga nkoranyambaga ze, interahamwe nyinshi zihishe hanze  zirirwa ku mbugankoranyambaga zirwanya Leta zahise zibusamira hejuru maze si ugusakuza karahava ngo barashaka ibiganiro na Leta y’u Rwanda.

Ingabire waje mu Rwanda yoherejwe n’izo nterahamwe ngo azibere umuyoboro, zinyuzamo ibyo bitekerezo byazo, amaze igihe kinini yigira nyoni nyinshi yibwira ko abanyarwanda batamuzi nyamara banazi neza ko ibyo byose aba abivugira interahamwe za FDLR n’indi mitwe izishamikiyeho bikomeje guteza umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Ku mbuga nkoranyambaga umubare mwinshi w’Abanyarwanda hari ibyo basabye Ingabire Victoire n’interahamwe ahagarariye. Umwe yagize ati” Icyo abantu batakuziho ni uko ushaka kwigira nk’umwana w’intama kandi uri ikirura kiryana, ushaka kwerekana ko ufitiye u Rwanda n’Abanyarwanda imbabazi kandi izo ufite ni nka zimwe za bihehe.”

Undi yongeyeho ati:” Ibiganiro muhora musaba ntibizigera bibaho ahubwo Vugana na FDLR, RUD-Urunana n’izindi nterahamwe ngenzi zawe murekeraho ubushake bwo guhungabanya umutekano wacu aho uzaba utanze umusanzu.”

Nta munyarwanda uyobewe ko Ingabire n’abambari be aribo batera inkunga iyo mitwe y’interahamwe ihora isumira guhungabanya umutekano w’u Rwanda dore ko n’ibimenyetso bihari.

Izi nterahamwe niba koko zifuriza ineza abanyarwanda, zikwiye kumva ko u Rwanda rw’ubu rutari urwo basize basenye, Leta y’u Rwanda ntiyigeze ibakumira ngo ibabuze gutaha ahubwo ipfunwe n’ibyaha bakoze nibyo bituma bahora biyita ko ari impunzi ngo zikorera politiki hanze y’u Rwanda.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *