07-04-2026

RNC mu rindi cengezamatwara ku kibazo cy’impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda

0

Abamotsi b’umutwe w’iterabwoba wa RNC bakomeje kugoreka imbwirwaruhame ya Perezida Kagame ku kibazo cy’impunzi z’Abanyekongo zimaze imyaka isaga 20 mu Rwanda.

Ku wa Mbere, tariki ya 9 Mutarama 2023 ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro y’Umukuru mushya wa Sena, Dr François Xavier Kalinda nibwo yashimangiye ko  u Rwanda rutazakomeza kwihanganira kuryozwa ikibazo cya ziriya mpunzi maze asaba Umuryango Mpuzamahanga kwinjira mu kibazo maze hakaboneka umuti ukwiye.

RNC isanzwe izwiho gusimbukira ku kintu cyose n’ubundi ntiyatanzwe kuko abamotsi b’uyu mutwe barimo Ignace Rusagara, Frainçois Mutuyemungu, Dick Nyarwanda ndetse na Serge Ndayizeye bihutiye kugoreka ijambo ry’Umukuru w’Igihugu bagamije kuyobya ababakurikira buhumyi.

Izi nyangabirama binyuze ku muyoboro rutwitsi wa YouTube y’uyu mutwe w’iterabwoba zumvikanye mu isonki nke zibeshya ko ngo Perezida Kagame “ashaka gukoresha impunzi z’abanyekongo ziri mu Rwanda zikajya kurwana muri congo”, ikinyoma n’umwana w’igitambabuga atakwemera cyane ko nta byo Umukuru w’Igihugu yavuze.

Hirya y’ibyo, aba bambari ba RNC birengagiza ko Perezida Kagame adahwema gushimangira ko igisubizo cy’ibibazo Congo ifite uyu munsi kiri mu iyubahirizwa ry’ibikubiye mu masezerano ya Nairobi na  Luanda aho n’Umuryango Mpuzamahanga ukwiye gutanga umusanzu ufatika muri iki kibazo.

Ku rundi ruhande, na Guverinoma y’u Rwanda yashyize umucyo kuri iki kibazo cy’impunzi z’Abanyekongo aho ishimangira ko nta gahunda ifite yo kuzirikurana, gusa ikaba isaba Umuryango Mpuzamahanga kumva ubusabe bwazo burimo gufashwa gutahuka mu gihugu cyazo.

Mu gihe bizwi ko umutwe wa RNC ibyawo byararangiye, bamwe mu bayoboke mbarwa bawusigayemo barangajwe imbere na bariya bamotsi ntibasiba kuyoboreza uburari kuri YouTube bagamije kwerekana ko bakiriho kandi mu by’ukuri nabo bazi ko ibyabo byarangiye.

Mu biganiro aba bamotsi ba RNC birirwamo nta hantu na hamwe uzumva bakomoza ku bana b’ababanyarwanda Kayumba Nyamwasa yohereje kwicirwa mu mashyamba ya Congo aho bandi bafashwe bakazanwa mu Rwanda bagahamwa n’ibyaha by’iterabwoba.

Ubu RNC isigaranye ugutukana, ugukwiza ibihuha, ugutega u Rwanda iminsi no kugerageza kugumura Abanyarwanda; ibintu nabyo bitazayihira.


Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *