09-04-2026

Umumotsi wa RNC Kambanda akomeje gutega iminsi u Rwanda, icyo atazi ni uko ari kwasa urutare!

1

Umusambanyi ruharwa akaba n’umumotsi w’umutwe w’iterabwoba wa RNC, “Prof” Charles Kambanda, yongeye kumvikana agoreka imbwirwaruhame ya Perezida Kagame agamije kuyobya abakumukurikira buhumyi.

Uyu muhezanguni yari umutumirwa ku muzindaro rutwitsi ukorera wa YouTube wa Jean Paul Turayishimye, indi nyangabirama imaze igihe yihishahisha muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho ibishejweho no gucuruza ibinyoma biharabika ubuyobozi bw’u Rwanda.

Muri icyo kiganiro cyatambutse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Mutarama 2023, Kambanda agaragara yazanye ivata ari nako agoreka ijambo Perezida Kagame aherutse kuvuga ubwo yakoraga indahiro ya Perezida mushya wa Sena, Dr. François Xavier Kalinda.

Uyu mumotsi wa RNC aba akwiza ibihuha kuri buri ngingo Umukuru w’Igihugu yakomojeho zirimo imisoro, gutwara abantu n’ibintu, umutekano w’akarere n’ibindi, gusa ibi byose Kambanda kimwe n’abandi bambari mbarwa RNC isigaranye babikora bagamije kwerekana ko bakiriho kandi nyamara basigaye ku izina gusa.

Ubusanzwe birazwi ko Kambanda yize ibijyanye n’amategeko gusa nta kigaragaza ko azi byose, igitangaje kinatera benshi kumuha urwamenyo ni aho usanga yigira intyoza mu bintu byinshi gisirikare, politiki, imiyoborere y’u Rwanda, ubukungu, uburezi, iyobokamana n’ibindi avuga akwiza ibihuha.

Uyu muhezanguni yumvikanye kandi abeshya ko Kaminuza y’u Rwanda “yahagaritse imirimo” kubera ko inkunga yaterwaga n’ibihugu birimo u Budage, u Buholandi n’u Bubiligi “zahagaze”.

Ni igihuha uyu mugabo ushaje yanduranya yateruye yuririye ku kindi gihuha kidafite epfo na ruguru kimaze iminsi gihererekanywa ku mbuga nkoranyambaga kivuga ko abanyeshuri b’iriya kaminuza bagiye kujya mu kirihuko kizamara amezi icyenda; ibintu iyi Kaminuza yamaganiye kure.

Uyu mumotsi kandi wahunze ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha byo gusambanya abanyeshuri yigishaga abashukisha amanota, yongeye kumvikana ashinja u Rwanda ko “rugiye kwirukana impunzi z’abanyekongo”, igihuha gikomeje gukwirakwizwa n’abanzi b’u Rwanda.

Ni mu gihe nyamara Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko idateze kwirukana ku gahato izo mpunzi imaze imyaka iranga 20 icumbikiye, aho by’umwihariko yamaganye abakomeje gukwiza icyo gihuha.

Kambanda Kandi uzwiho ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi yumvikanye avuga ko ngo Perezida Kagame nta mpuhwe afitiye abatutsi bari muri Congo; imvugo ishimangira uburyo ashyize imbere guharabika ubuyozi bw’u Rwanda.

Kambanda n’ibindi bigarasha bya RNC bakwiye kumenya ko imyaka yose bamaze baharabika ubuyobozi bw’u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga ari nako babutega iminsi nta cyo byabagejeje.

Ibyo bakora byose nta cyo bateze kugeraho, u Rwanda ruzakomeza rutere imbere mu gihe bo bangara ishyanga!

Mugenzi Félix

About Author

1 thought on “Umumotsi wa RNC Kambanda akomeje gutega iminsi u Rwanda, icyo atazi ni uko ari kwasa urutare!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *