“Prof” Kambanda mu kwihoma kuri Tshisekedi nyuma yo kwigira umuvugizi wa FARDC-FDLR

Charles Kambanda, umwe mu bambari mbarwa umutwe w’iterabwoba wa RNC usigaranye, yumvikanye ashimagiza icyemezo cy’ubuhubutsi ubutegetsi bwa Tshisekedi buherutse gufata ubwo bwirukana abasirikare b’u Rwanda babaga mu buyobozi bw’Ingabo za Afurika y’Uburasirazuba ziri kugarura amahoro muri Congo (EACRF).
Byari mu kiganiro uyu muhezanguni wamaze kwerura ko ashyigikiye ubushotoranyi bwa Congo ku Rwanda, aherutse kugirana n’umumotsi wa RNC Serge Ndayizeye binyuze ku muyoboro rutwitsi w’uyu mutwe w’iterabwoba.
Mu busesenguzi budafututse bwa Kambanda yakomeraga amashyi ubutegetsi bwa Tshisekedi yirengegije ko n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) wahagurukiye ubu butegetsi aho uri kubwaka ibisobanuro kuri kiriya cyemezo bwafashe cyane ko gihabanye n’amasezerano ibihugu by’uyu muryango byagiranye ku wa 7 Ugushyingo 2022 mu Misiri.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo ku wa 1 Gashyantare 2023, Umunyamabanga Mukuru wa EAC Dr. Peter Mutuku Mathuki yandikiye Minisitiri w’Intebe wungirije wa Congo akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Christophe Lutundula, Congo ikomeje kubangamira inzira z’amahoro yo ubwayo yari yariyemeje gushyigikira.
Gusa nk’ibisanzwe umusambanyi Kambanda akomeje gushaka kuzamukira ku kibazo cya Congo yigira umunyabwenge mu byo aba atakoreye ubushakashatsi nk’umurongo ugayitse yihaye wo guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda.
Uretse Kambanda, ibindi ibigarasha ndetse n’interahamwe bakomehe kugaragaza ko bateze amakiriro kuri Tshisekedi wigeze guteshaguzwa akavuga ko ashaka “kubohora Abanyarwanda”, gusa aba bose icyo batazi ni uko uwo bishingikirihe nawe yananiwe gukemura ibibazo byugarije igihugu cye.
Ellen Kampire