24-03-2023

Abanyekongo beretse Tshisekedi ko batazamwemerera gukomeza kubakinga ibikarito mu maso yitwaje u Rwanda

Perezida Tshisekedi amaze igihe anengwa ko ibyo yemereye abaturage ubwo yatorwaga nta na kimwe yigeze abagezaho uretse kubahoza mu bibazo by’imibereho mibi ndetse n’intambara zidashira.

Ibi noneho byashimangiwe kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Gashyantare 2023, ubwo urubyiruko rwaturutse hirya no hino muri Congo rwavugirije induru uyu mutegetsi imbere ya Papa Francis wari mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri icyo gihugu.

Uru rubyiruko rudaciye ku ruhande rwibukije Tshisekedi ko manda ye igeze ku musozo kandi ko nta kintu yabagejejeho kabone n’ubwo ashaka kwiyamamariza indi manda; ubu bukaba ari ubutumwa bwerura ko uyu mutegetsi Abanyekongo batakimukeneye.

Ni mu gihe ku rundi ruhande Tshisekedi yari amaze iminsi azenguruka Isi yiriza amarira y’ingona ko u Rwanda ari rwo sooko y’ibibazo byose Congo ifite – uyu akaba ari umuvuno uyu mutegetsi yadukanye agamije kwihunza inshingano afite ku Banyekongo batahwemye kumwereka ko barambiwe imitegekere ye idahwitse.

Tshisekedi ndetse n’abarwanashyaka be bakomeje kwitwaza umutekano muke uri mu burasirazuba bw’icyo gihugu bagaragaza ko ushobora kuba inzitizi y’amatora ategerejwe muri uyu mwaka; ibintu bifatwa nk’amanyanga uyu mugabo yadukanye agamije kugira ngo ahabwe indi manda kuko azi neza ko iya mbere nta cyo yagejeje ku baturage.

Perezida Tshisekedi akwiye kumenya ko gushaka impamvu ngo abone indi manda ataricyo gisubizo cy’ibibazo bimaze igihe mu gihugu cye ko ahubwo akwiye gushakira ibyiza Abanyekongo bityo bakazamutorera ukuri.

Muri ibyo byiza Tshisekedi akwiye guha Abanyekongo harimo kubahiriza amasezerano y’amahoro yasinyiye i Luanda n’ay’i Nairobi cyane ko yose agamije ineza y’Abanyekongo n’akarere muri rusange.

Mukobwajana Linda

Leave a Reply

%d bloggers like this: