Ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje kwihunza inshingano bufite ku Banyekongo bwitwaje u Rwanda

Tshisekedi n’abo bafatanya guteka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bamaze igihe bashinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo uruhuri byugarije Congo – aya akaba ari amanyanga bakoresha bihunza inshingano bafite zo kurinda igihugu cyabo.
Ibi ni nako byagenze kuri uyu wa 31 Mutarama 2023 ubwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yageraga muri Congo cyane ko Tshisekedi yamwakirije ibirego bimaze kuba indirimbo ishaje ko u “Rwanda ari umushotoranyi” n’ibindi asanzwe avuga ahishira ukuba yaraniniwe kuyobora igihugu cye.
U Rwanda rwakomeje gushimangira ko ntaho ruhuriye n’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo ko ahubwo ibyo bibazo bigomba gukemurwa n’Abanyekongo ubwabo cyane ko ari ibyabo.
Ku rundi ruhande, kuva Tshisekedi yajya ku buyobozi kugeza magingo aya, Congo ibarizwamo imitwe y’inyeshyamba irenga 130 ibangamira umutekano w’abaturage ariko ntihagire icyo iyi guverinoma ibikoraho.
Congo iri mu bihugu bikize ku Isi kubera umutungo kamere ifite ariko kandi iki gihugu kibarizwa mu bikennye kuko uyu mutungo wikubirwa n’abantu bamwe aho abaturage baba bicira isazi mu jisho; iri rikaba ikosa rikwiye kubazwa abategetsi b’iki gihugu.
Abategetsi ba Congo bahunga inshingano zayo zo gukemura ibibazo biyugarije ndetse no guteza igihugu n’umuturage imbere ahubwo igafata ibyo bibazo byose ikabyegeka ku Rwanda mu rwego rwo kwihunza inshingano, ikintu kigayitse cyane.
Congo ikwiye kwicara igashaka umuti urambye w’ibibazo ifite cyane ko iwuzi neza, ikareka kwihunza inshingano, ikamenya ko kwikoreza ibibazo byayo ibindi bihugu nta musaruro bizatanga.
Mukobwajana Linda