Interahamwe n’ibigarasha mu marira y’ingona nyuma y’uko u Rwanda rurasiye mu kirere cyarwo indege y’intambara ya Congo

Abambari b’udutsiko twiyita ko turwanya ubuyobozi bw’u Rwanda bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga aho bari gushinja u Rwanda “gushaka guteza intambara”.
Iyi ni imvugo nshya izi nyangabirama zadukanye nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Mutarama 2023 indege ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda maze ingabo z’u Rwanda (RDF) zikayirasa igasubira muri Congo iri gushya.
Abacitse ururondogoro barangajwe imbere n’interahamwe zatorokeye ubutabera bw’u Rwanda hirya no hino ku Isi nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Harimo kandi ibigarasha, aba ni abandi banyabyaha bigize impunzi nyuma yo kunanirwa kubazwa inshingano nk’amwe mu mahitamo u Rwanda rushyize imbere mu kwihutisha iterambere.
Urusuku rw’aba banzi b’u Rwanda rukomeje kumvikana mu gihe bari bamaze iminsi bacinya inkoro kuri Perezida Tshisekedi nyuma y’uko ateshagujwe akavuga ko ashaka “kubohora Abanyarwanda” aho izi nterahamwe n’ibigarasha bose basizoye bagaragaza ko Tshisekedi ari we mizero yabo.
Ni mu gihe kandi nk’interahamwe zo zamaze kwerura ko zishyigikiye ubushotoranyi bwa Congo cyane ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR zisanzwe zibarizwamo wamaze guhuzwa n’igisirikare cya Congo (FARDC) aho bakorera bagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Imyitwarire y’aba banzi b’u Rwanda nta we ikwiye kurangaza cyane ko basangiye n’ubutegetsi bwa Tshisekedi kurota inzozi badashobora gukabya zo kugirira nabi u Rwanda n’Abanyarwanda.
Ellen Kampire