RNC noneho ishaka ubufasha bwa Tshisekedi wananiwe kwifasha!
Umutwe w’iterabwoba wa RNC wongeye kwegura agatwe aho abambari mbarwa usigaranye bigabye ku mbuga nkoranyambaga mu kugaragaza ko ngo bishimiye imbwirwaruhame gashozantambara ya Perezida Tshisekedi wumvikanye yikomanga mu gatuza ko ashaka “kubohora Abanyarwanda”.
Iyo mbwirwaruhame yuzuyemo ubuswa, Tshisekedi yayikoze mu mpera z’icyumweru kirangiye aho mu buryo bweruye yagaragaje ko ashaka guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame; ibintu Tshisekedi adashobora kugeraho cyane ko no kuyobora igihugu cye byamunaniye burundu.
Nyuma y’ayo magambo adafite epfo na ruguru ya Tshisekedi, RNC yihutiye gusohora itangazo igaragaza ko “yanyuzwe” n’ibyo Tshisekedi yavuze aho uyu mutwe w’iterabwoba mu isoni nke mu itangazo ryasinyweho n’umuvugizi w’uyu mutwe Etienne Mutabazi, Interahamwe kabombo yihishe mu kwaha kwa Kayumba Nyamwasa werekanye ko witeguye gukorana na Tshisekedi muri ziriya nzozi ze zidashoboka zo guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda.
Ku rundi ruhande, RNC iri kwikirigita igaseka kuko ibyayo byararangiye cyane ko mu mwaka wa 2019 n’uwa 2020, ingabo za Congo (FARDC) zagabye ibitero binyuranye ku nyeshyamba zayo zizwi nka “P5” maze zizica intege nyuma yo kwivugana abarwanyi benshi b’izi nyeshyamba aho bamwe barangajwe imbere na Maj. (rtd) Habib Mudathir boherejwe mu Rwanda baraburanishwa ndetse bahabwa ibihano binyuranye.
Mu isoni nke, abambari ba RNC bashinja u Rwanda guhungabanya umutekano wa Congo; ibintu batanatangira ibimenyetso aho ahubwo birengagiza ko sosiyete sivile ya Congo itahwemye kugaragaza ko “P5” yabo yakoze ibyaha binyuranye byibasiye inyokumuntu muri Kivu y’Amajyepfo birimo ubwicanyi, gufata abana n’abagore ku ngufu, gusahura n’ibindi.
Birasekeje kuba RNC irimo kwandika amatangazo ishaka ubufasha kuri Tshisekedi mu gihe nawe yananiwe kwifasha ngo atabare igihugu cye.
Mugenzi Félix