11-09-2026

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje gukina ku mubyimba Abanyekongo bwitwaje u Rwanda

0


Mu gisa nk’urwenya rwa byendagusetsa, ubutegetsi bwa Tshisekedi mu gihunga no guhazagurika gukomeye, buherutse gushyiraho iminsi itatu yiswe iyo “kunamira abaturage b’abasivile bapfuye baguye mu mirwano y’umutwe wa M23”.

Nyuma y’uwo mwanzuro wafashwe n’Inama y’Abaminisitiri ba Congo, ku wa Gatanu w’iki Cyumweru, benshi mu bambari ba Perezida Tshisekedi bigabye ku mbuga nkoranyamba bajyanaho ikinyoma kimaze kuba indirimbo ishaje kivuga ko bariya baturage bishwe n’u Rwanda kuko ngo “rufasha M23”.


Abasesenguzi basanga ibyo ubutegetsi bwa Tshisekedi ndetse n’abambari be barimo ari ugukina ku mubyimba Abanyekongo by’umwihariko abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi ubu butegetsi buhora buhiga bukware bubashinja kuba “umwanzi w’igihugu”.


Umusesenguzi mu bya politike n’umutekano waganiriye na MY250TV yagize ati: “Ni gute wica abantu wahindukira mu buryarya bwinshi ugashaka kubunamira? Ibyo Abategetsi ba Congo barimo ni agashinyaguro nta n’uwo bikwiye kurangaza.”


Ni mu gihe ku rundi ruhande Kinshasa yinangiye mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro atandukanye arimo ayasinyiwe i Nairobi muri Kenya n’ay’i Luanda muri Angola aho icyo gihugu kiba gisabwa by’umwihariko guhagarika imvugo z’urwango zibasira abavuga Ikinyarwanda no guca ukubiri n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.


By’umwihariko iyi FDLR ikingiwe ikibaba n’ubutegetsi bwa Tshisekedi niyo ikomeje kwica inzirakarengane z’Abanyekongo aho ikoresha uburyo busa neza nk’ubwakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 cyane ko benshi mu bagize uyu mutwe n’ubundi bagize uruhare muri iyi Jenoside.


Tshisekedi n’abambari be bakwiye guhagarika gukina ku mubyimba inzirakarengane z’Abanyekongo ahubwo bagashyira mu bikorwa inama badasiba kugirwa n’ibihugu by’abaturanyi ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga muri rusange.


Ni muri urwo rwego n’abaturage ba Congo bakwiye guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo aho kwirirwa bicwa nk’ibimonyo mu gihe abagakwiye kubarinda bifatanyije n’abishi babo.


Ubwanditsi

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading