Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda imyaka 28 ishize hatabaye imvururu, intambara… – Dore ibanga ryakoreshejwe
Mu myaka 60 ishize u Rwanda rubonye “Ubwigenge,’’ ni bwo igihugu kimaze imyaka myinshi kitabayemo intambara cyangwa ubwicanyi.
N’ubwo mu bitabo no mu ruhando mpuzamahanga harimo ko u Rwanda rwabonye ubwigenge muri 1962, Abanyarwanda babaye muri ibyo bihe ntibabifata nk’ubwigenge bwuzuye bagahamya ko bwari igice kuko bwizihijwe n’igice kimwe cy’abenegihugu abandi baricwa mu gihe abarokotse bameneshejwe.
Ubwigenge bwuzuye ku banyarwanda bose bwabonetse tariki ya 4 Nyakanga 1994 nyuma y’uko RPF/A-Inkotayi itangije urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Dusubije amaso inyuma, mbere gato ya kiriya kiswe “ubwigenge”, ni imyaka yaranzwe n’ihirikwa ry’ubutegetsi rya hato na hato kugeza mu 1973 aho habaye ‘coup d’etat’ enye zirimo iyo ku Rucunshu, Mutara III Rudahigwa asimbuzwa se Yuhi Musinga, Ubwami busimbuzwa Repubulika, umwami ahezwa ishyanga, na Juvenal Habyarimana ahirika Kayibanda mu 1973.
Imyaka 28 ishize niyo yonyine u Rwanda rutagizemo imvururu za politiki cyangwa iza gisirikare, ari na byo byafashije igihugu kongera kwiyubaka. Kuva 1994 Jenoside ihagarikwa, habayeho guhererekanya ubuyobozi mu mahoro, imvururu benshi bari biteze mu Rwanda rushya ziburizwamo.
Nyuma y’aho benshi mu Banyarwanda bari barameneshejwe batangije urugamba rwamaze imyaka 4 ngo babohore igihugu cyari cyarabaswe n’ivangura ndetse n’ubwicanyi bwa hato na hato ku gice cy’Abatutsi, Muri Nyakanga 1994 urugamba rwashyizweho akadomo ndetse Leta nshya y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ishyira imbere kugarura ubumwe mu Banyarwanda.
Umunyarwanda gushyirwa ku isonga ndetse no kugira uruhare mu bimukorerwa biri mu byafashije u Rwanda kumara iyi myaka ruganje amahoro, nta ntambara, imvururu n’ibindi bituma abarutuye barara rwantambi, bahangayitse, batazi ko bucya, cyangwa niba bukeye, buri bwire.
Bitewe n’amateka mabi yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no guha agaciro ko inshuti nyayo igaragarira mu makuba, u Rwanda rwahisemo gutanga umusanzu warwo wo kugarura amahoro n’ituze aho bikenewe.
Magingo aya u Rwanda ruri mu bihugu bike ndetse rushobora kuba ari nacyo gihugu cyonyine aho kubungabunga amahoro no gutabara abagizweho ingaruka n’amakimbirane hirya no hino ku isi biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’igihugu.
Buri munyarwanda wese afite umukoro wo kutirara ahubwo agahorana umutima ushishikariye gufasha Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda gusigasira ibyagezweho ndetse n’uruhare rwabo mu kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda bigahora ku isonga.
U Rwanda benshi bifuzaga twararuboye ni aha buri wese kurukunda ,kururinda no kurukorera. Rwanda itajengwa na sisi wenyewe!
Muvunyi Blaise
Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo by’umwanditsi. Muvunyi Blaise ni umusore wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi unezezwa n’umwanya urubyiruko rwahawe ngo rufatanye n’abandi mu rugamba rwo guteza imbere u Rwanda rwacu.