16-09-2026

#Qatar2022: Amakipe 16 yamenyekanye azahura muri 1/8

0

Mu ijoro ryakeye nibwo hashojwe imikino ya nyuma yo mu matsinda, aho mu itsinda rya G, Cameroon yatsinze Brazil igitego 1 – 0, naho Switzerland itsinda Serbia ibitego 3 – 2.

Mu itsinda rya F niryo ryasoje imikino y’amatsinda, igihugu cya Ghana cyatsinzwe na Uruguay ibitego 2 – 0, mugihe Koreya y’epfo yatsindaga Portugal ibitego 2 – 1.

Mu matsinda yose uko ari 8, hazamutse ibihugu 16 aribyo Ubuholandi, Senegale, Ubwongereza, Amerika, Argentine, Poland, France, Australia, Spain, Japan, Morocco, Crotia, Brazil, Switzerland, South Korea na Portugal.

Uyu munsi nibwo hatangira imikino ya cyimwe cyumunani, aho Ubuholandi bukina na Amerika, naho Argentine igakina na Australia.

Karemera Jean Luc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading