14-05-2026

Abategetsi ba Congo bakwiye gukurikiranwa kubera ibyaha byo guhembera no guhishira ubwicanyi burimo gukorerwa muri icyo gihugu

0

Igihe kirageze ngo Umuryango w’Abibumye ufatire ibihano abategetsi ba Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (RDC) kubera uruhare rwabo mu guhembera ubwicanyi bukomeje gukorerwa abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.

Nyuma y’aho Umuryango w’Abibumbye utanze impuruza ku bimenyetso biganisha kuri jenoside iri gututumba muri Congo ndetse ku buryo hatagize igikorwa amateka nk’ayabaye mu Rwanda muri 1994, ashobora kwisubiramo, igihe kirageze ngo abategetsi b’icyo gihugu bafatirwe ibihano.

Ubwo umutwe M23 wuburaga imirwano mu kwezi kwa gicurasi uyu mwaka mu burasirazuba bwa Congo hakunze kugaragara ubwicanyi bukozwe na zimwe mu nsoresore z’urubyiruko rw’abanyekongo aho bigabaga mu mihanda bahiga umunyekongo wese uvuga ururimi rw’ikinyarwanda ndetse n’abo mu bwoko bw’abatutsi, amashusho menshi yagiye agaragara aho bamwe bicwaga, abandi bagatwikirwa ndetse hari n’aho batwikwaga ibikorwa.

Ibi bigenda bikorwa ubuyobozi bwa congo burebera, ikindi kibabaje ni uko bamwe mu gisirikare ndetse n’igipolisi bya Congo bagenda bafasha izi nsoresore.

Perezida Tshisekedi ubwe, bamwe mu baministiri be ndetse n’abandi bayobozi bakomeye muri Congo barimo abakuru b’inteko ishinga amategeko imitwe yombi, bagiye bakomeza kumvikana mu mvugo zihembera urwango ndetse no gushishikariza urubyiruko kwigaba mu mihanda bagakora imyigaragambyo. Aho imyigaragambyo yagiye igaragaramo ubwicanyi bukorerwa abavuga ururimi rw’ikinyarwanda n’abatutsi b’abanyecongo.

Usibye kandi aba bategetsi ba Congo hiyongeraho n’abanyepolitiki barimo Martin Fayulu watsinzwe mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka ndetse na Dr Mukwege Denis umuganga w’abagore akaba yaranabonye igihembo cy’amahoro (Prix Nobel). Aba bose nabo bari ku isonga mu guhembera imvugo z’urwango zinahembera ubwicanyi bukorerwa abavuga ururimi rw’ikinyarwanda muri Congo.

Ibi bikorwa kandi bihemberwa na bamwe mu basirikare bakomeye aho nabo badasiba kumvikana mu mvugo nk’izo zihembera urwango hakiyongeraho kandi n’ubukangurambaga bwatangijwe na Tshisekedi barimo gushyira mu bikorwa aribwo bwo gushyira insoresore mu gisirikare no no kuzitoza kurwanya u Rwanda bita “umwanzi” nabyo byagiye bikurikirwa n’urugomo ndetse n’ubwicanyi.

Umuryango w’Abibumbye ntukwiye kugarukira gusa mu kwamagana ibyo bikorwa bihembera urwango, ahubwo ukwiye no gufatira ibihano aba bategetsi bakaryozwa ibyaha barimo gukora biganisha kuri jenoside.

Naho ubundi ya mvugo ya “Ntibizongera ukundi” yazahera mu mvugo nsa.

Mugenzi Felix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading