Ibibazo by’ingutu u Rwanda rwanyuzemo ariko rukabisokoma rwemye kubera ubuyobozi bufite icyerekezo
Imyaka 28 ishize u Rwanda ni igihugu cyabashije kwigobotora ibibazo by’ingutu imbere mu gihugu, muri dipolomasi ndetse n’ahandi nk’umusaruro w’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi.
Bitewe n’amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, biragoye ko haboneka ibihe bigoye u Rwanda rwaciyemo byaruta Jesoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko nayo rwabashije kuyisohakamo kubera ubudatsimburwa bw’ingabo zari iza RPF/A-Inkotanyi.
Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside, ubuyobozi bushya bw’u Rwanda bwigobotoye gitwari ibibazo birimo:
Dosiye mpuzamahanga zo gufata abayobozi
Bimwe mu bibazo Guverinoma y’u Rwanda yanyuzemo ariko ikaza kubyigobotora harimo dosiye mpuzampahanga zo gufata abayobozi by’umwihariko abo mu nzego za gisirikare.
Aba bayobozi bashinjwaga ihanurwa ry’indege y’umunyagitugu Juvenal Habyarimana warashwe mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994, mu mwaka wa 2006 Umucamanza w’Umufaransa Jean-Louis Bruguière yarifashe atangaza ko iyo ndege “yahanuwe na FPR Inkotanyi.”
Uyu musaza wangaga u Rwanda urunuka icyo gihe yahise asohora impapuro mpuzamahanga zisaba itabwa muri yombi ry’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barimo James Kabarebe, Charles Kayonga, Jack Nziza, Rose Kabuye, Sam Kaka, Jacob Tumwine, Franck Nziza na Eric Hakizimana.
Icyo cyemezo cyateje umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa cyane ko n’ubundi wari warazambye mu buryo bukomeye muri icyo gihe.
Abavoka baburaniraga bariya basirikare bashinjwe na Jean Louis Bruguiere kurasa indege yari itwaye Habyarimana tariki 11/01/2012 babwiye itangazamakuru ko byagaragaye ko ubuhamya bwatanzwe ntaho buhuriye.
Aba bavoka bahishuye ko abatanze ubwo buhamya buvuze ibintu bitandukanye ku kintu kimwe ndetse abandi bakavuga ko bakoreshejwe kubera inyungu zabo.
Nyuma y’imyaka 6 ubwo ni mu 2018, abacamanza bakurikiranaga iyo dosiye bemeje ko bayishyizeho akadomo no gukurikirana ba basirikare bihagaritswe, kubera “ibura ry’ibimenyetso bidashidikanywaho”.
Intambara y’abacengezi
Umubare munini w’interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse n’abari abasirikare ba Leta icyo gihe (ex-FAR), bagiye kwisuganyiriza mu cyahoze ari Zaïre (Congo y’ubu), bafatanyije n’abandi bakoreraga mu gihugu, batangira kugaba ibitero kuri guverinoma nshya kugeza mu 2001.
Intego zabo zari, iyo gukuraho guverinoma nshya no gusoza umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibitero by’abacengezi byahitanye abantu benshi ku rwego rukomeye.
Aha ntitwarenza amaso iyicwa ry’abana b’i Nyange banze kwitandukanya babwiwe kubikora bagendeye ku moko, iki gitero cyagabwe mu mwaka wa 1997 mu ishuri ryisumbuye rya Nyange riherereye mu Karere ka Karongi.
Intambara ya Abacengezi yabereye umutwaro ukomeye guverinoma nshya cyane ko yarishyigikwe n’abarimbere mu gihugu ndetse no hanze y’igihugu batangaga ubufasha butandukanye.
Icyafashije guverinoma nshya gutsinda iyo ntambara harimo gufata intwaro bagahangana n’abacengezi ariko by’umwihariko habayeho gahunda yo kuganiriza abaturage cyane ko wasangaga babaha amacumbi mu buryo bwa buri munsi, hari hagamijwe ko abaturage bahindura imyumvire bagasigaho gucumbikira abo bagizi ba nabi.
Ihagarikwa ry’inkunga kubera umutwe wa M23
Gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 si ikintu gishya kuko mu 2012 byarakomeye bigera ku rundi rwego ubwo uyu mutwe wari wafashe umujyi wa Goma.
Ku rundi ruhande u Rwanda rwagiye ruhakana gufasha uyu mutwe ariko bikarenzwa amaso bikanga bikagaruka ku Rwanda.
Ibintu byaje gukomera cyane ubwo noneho u Rwanda rwahagarikiwe inkunga n’ibihugu bifite ijambo mu ruhando mpuzamahanga birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’Ubwongereza kubera gushinjwa gufasha umutwe wa M23.
Iryo hagarikwa ry’inkunga ryihutishije umushinga wo gushyiraho Ikigega Agaciro nk’ubwizigame bw’ibihe by’amage, nubwo iki kigega cyatangijwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame kuwa wa 23 Kanama 2012.
Ibi byakozwe hagamijwe kwishakamo ibisubizo ibintu Umukuru w’Igihugu adahwema kugaragaza no gukangurira Abanyarwanda mu buzima bwa buri munsi.
Ibyo bibazo u Rwanda rwarabirenze amahoro ndetse n’abari barahagaritse inkunga barongera barazitanga. Ni byinshi twavuga byagiye bishaka gusubiza u Rwanda inyuma ariko birangira u Rwanda rubitambutse rugakomeza kwanda bitewe n’ubuyobozi bufite icyerekezo.
Mukobwajana Linda