09-04-2026

Ubugambanyi bw’Umuryango Mpuzamahanga mu kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo

0

Imyaka iranga 20 irihiritse ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hagaragara umutekano mucye, ndetse abaturage bahatuye umubare munini uhunga icyo gihugu aho abenshi muri bo ubu bacumbikiwe mu Rwanda.

Ikibazo gikomeye cyatumye Abanyekongo bahunga, harimo imitwe y’itwaje intwaro ikorera muri Ntara ya Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru.

Iyo mitwe irangajwe imbere na FDLR, umutwe w’iterabwoba ugizwe n’interahamwe zasize zigize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 ndetse n’abazikomokaho.

Abambari b’iyi FDLR bageze muri Congo barishyira barizana kuko ubutegetsi bwagiye busimburana muri icyo gihugu kugeza ku buriho babashyigikiye; ibintu bituma bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside nta cyo bishisha.

Ibyo byagiye bituma bakomeza kwica Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi cyane ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bubita “abanzi b’igihugu”.

Ibyo bikorwa bya kinyamanswa byanagiye bigaragazwa muri za raporo z’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UNGoE), gusa igitangaje nuko na nyuma y’izo raporo Umuryango Mpuzamahanga watereye agati mu ryinyo.

Mu mashusho n’amafoto bikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, bigaragaza uburyo Abatutsi bo muri Congo bakomeje kugeragerezwaho Jenoside ndetse n’imvugo z’urwango zikomeje gukwirakwizwa harimo n’abayobozi bakuru b’icyo gihugu.

Ibintu bikwiye kuba bitera ikimwaro Umuryango Mpuzamahanga aho nyuma y’uko batereranye Abanywarwanda muri 1994 byisubiyemo ku banyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ubutegetsi bwa Tshisekedi kuko buzi ko ntawubakebura aho bwabaye aka wa mwana uvuna umuheha akongezwa undi. Ubu bakorana byeruye n’imitwe y’itwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu nka FDLR.

By’umwihariko uwo mutwe wahujwe n’ingabo z’igihugu (FARDC) aho banafatanyije bateye ibisasu ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye mu mwaka wa 2022. Ibi byose bikorwa Umuryango Mpuzamahanga ugaceceka ndetse ukigira nk’aho ntacyabaye.

Umuryango Mpuzamahanga wakomeje kwinangira ku gukemura ikibazo cy’umutekano muri Congo. Kuva muri 1999 muri Congo hari ingabo za Loni ariko umutekano wakomeje kuba mubi kuruta uko byari bimeze mbere y’uko izo ngabo zihagera.

Bananiwe kurandura imitwe yitwaje intwaro irenga 130 ikorera muri icyo gihugu, bananiwe kurinda umutekano w’Abanyekongo bituma abenshi bicwa n’imitwe nka FDLR abandi bakiza amagara yabo bahungira mu bihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda.

Uburyarya bw’Umuryango Mpuzamahanga, ikimwaro cyo kunanirwa kugarura amahoro muri Congo hakiyongeraho ubutegetsi bwa Tshisekedi bwananiwe kurinda abaturage babwo byatumye bahitamo gushyira uko kunanirwa kwabo bose ku Rwanda.

Gusa u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu gufasha Congo nk’igihugu cy’igituranyi gukemura ikibazo cy’umutekano, ndetse hanasinywa amasezerano atandukanye arimo aya Luanda n’ay’i Nairobi.

Ariko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwanze kubahiriza ayo masezerano kuko buzi ko buhagarikiwe n’ingwe ari yo Umuryango Mpuzamahanga udasiba kubukingira ikibaba ku mpamvu z’uko abakabaye bafasha mu gukemura ikibazo hari inyungu badashaka guhara muri Congo.

Icyo Umuryango Mpuzamahanga ukwiye kumenya ni uko u Rwanda rutazemera kwikorera umutwaro wa Congo. Ubutegetsi bwa Tshisekedi nibwo bukwiye gushakira umuti ibibazo bafite ntibikwiye kubazwa u Rwanda.  

Umulisa Carol

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *