Kayumba Nyamwasa yongeye kunanirwa gusobanura icyerekezo RNC ifite
Kayumba Nyamwasa, umugaba mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa RNC, yananiwe gusobanura icyerekezo cy’uyu mutwe; iyi akaba ari indi gihamya ko RNC mu by’ukuri isigaye ku izina gusa.
Byari mu kiganiro Nyamwasa yagiranye n’umuyoboro rutwitsi wa YouTube w’uyu mutwe w’iterabwoba mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2023.
Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’amezi arenga umunani uyu mugabo wihebeye iterabwoba yari amaze atiyereka abambari mbarwa ba RNC.
Mu isoni n’ipfunwe ryinshi, Nyamwasa agaragara avuga ku ngingo zitandukanye cyane cyane umubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranyi, byumwihariko Congo ndetse n’ibindi binyoma yakoreshaga mu guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda.
Mbere y’uko ikiganiro kiba, umumotsi wa RNC, Serge Ndayizeye, yari yavuze ko ikiganiro kiri bube imbona nkubone gusa siko byagenze kuko cyaje kwimurwa hongerwaho amasaha agera ku icyenda aho cyabaye mu masaha y’igicuku.
Ku i saa cyenda y’igicuku cyo ku Cyumweru nibwo ikiganiro cyashyizweho kuri YouTube nabwo kijyaho kitari kuba imbonankubone, mu gihe bari batangaje ko kiri butangire saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku munsi wari wabanje.
Ababikirukiranye bemeza ko Kayumba yahaswe ibibazo byinshi atari busubize imbonankubone, agahitamo kwisubiriza ibyo yari yateguranye n’umumotsi we Serge Ndayizeye.
Nyuma yo kwikiza abari bakurikiye icyo kiganiro mu bisubizo bidafite umutwe n’ikibuno, Nyamwasa yasabwe kugira icyo abwira “abayoboke ba RNC” maze ibintu bihita bindura isura kuko umugabo yahise atangira kudidimanga.
Bivuye kure, yasubize ati: “Ku byo duteganya gukora ntabwo ndibujye kuri radio ngo mbivugireho!”
Iki gisubizo cyashimangiye ko iyi RNC nta cyerekezo ifite n’ubwo abamotsi bayo badasiba kuyikingira ikibaba ko ikiriho kandi mu by’ukuri ibyayo byararangiye kera.
Umutwe wa RNC ugiye kumara imyaka 13 wiyita ko urwanya ubuyobozi bw’u Rwanda aho ibikorwa by’iterabwoba wagerageje byose byawupfubanye cyane ko byasangaga inzego zishinzwe umutekano w’u Rwanda ziryamiye amajanja.
Muri ibyo bikorwa harimo za grenade RNC yateye mu mujyi wa Kigali aho abibigizemo uruhare bose bafashwe maze bahamya ko babaga batumwe na Kayumba Nyamwasa.
Mu myaka RNC imaze ishinzwe yaranzwe n’umwiryane mu bitwa ko bayiyoboye bituma abayoboke benshi yafata nk’inkingi ya mwamba bayivamo aho magingo aya isigaranye ababarirwa ku mitwe y’intoki.
Kayumba Nyamwasa akwiye kwerura akemera ko RNC yarangiye kera.
Mugenzi Félix