Abicanyi ruharwa, abajura n’abajenosideri; isura nyayo y’abiyita “opozisiyo” ikorera hanze y’u Rwanda
Ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa YouTube ntihasiba kugaragara bamwe mu Banyarwanda bizwi neza ko batorotse ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha by’ubugome bakoze aho bajijisha ko ari “abanyepolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda”.
Aba banyabyaha ubasanga mu dutsiko dutandukanye bo bita “amashyaka” mu gihe nyamara utwo dutsiko nta hantu twanditswe mu buryo bw’amategeko yaba mu bihugu bihishemo cyangwa mu Rwanda.
Ugiye kureba abari muri utwo dutsiko, ni abantu abenshi bijyanye mu buhungiro – ntawabajyanyeyo kuko bose bavuye mu gihugu ntawe ubirukanye ahubwo bajyanywe n’amanyanga afitanye isano no kunanirwa kubazwa inshingano cyangwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umwe muri abo bantu ni Twagiramungu Faustin, umusaza w’imyaka 78 wabaye Minisitiri w’Intebe wa Mbere w’u Rwanda nyuma ya Jenoside ndetse wiyamamarije kuyobora igihugu agatsindwa, aho yigize impunzi mu Bubiligi.
Uyu musaza yayobotse umurongo wo kwihuza n’abatavuga rumwe na Leta kugeza ubwo icyo yita ishyaka rye kizwi nka “RDI Rwanda Nziza” kinjiye mu ihuriro ry’abagizi ba nabi ryahoze rikuriwe na Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba.
Iryo huriro rufite umutwe w’inyeshyamba uzwi nka FLN uzwiho kuba ugaba ibitero by’iterabwoba ku butaka bw’u Rwanada kuva mu mwaka wa 2018. Ni ibitero bimaze guhita ubuzima bw’inzirakarengane z’Abanyarwanda zirenga 10 aho ndetse byangije byinshi.
Kayumba Nyamwasa Faustin, wabaye umusirirkare mu ngabo z’u Rwanda (RDF), nawe yishyize mu dutsiko twabiyita opozisiyo nyuma yo gutoroka ubutabera bwa gisirikare bwari bumukurikiranyeho ibyaha binyuranye by’ubugome birimo gushinga umutwe w’iterabwoba, kubangamira ituze ry’igihugu, ivanguramoko n’ibindi.
Ni ibyaha uyu mugabo yahamijwe adahari mu mwaka wa 2011 maze akatirwa gufungwa imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare.
Mu kwiyita umunyapolitiki no kuyobya uburari, uyu Kayumba ageze mu mahanga yashinje umutwe witwaje intwaro wa RNC wagabye ibitero mu mujyi wa Kigali byatwaye ubuzima bw’abantu barenga 10 bikomeretsa abarenga 400.
Umutekamutwe Rudasingwa Theogene “RedCom,’’ nawe ari mubo ba gashakabuhake bashyize imbere ngo ari mu barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda.
Uyu Rudasingwa yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika hagati ya 1996 na 1999 n’Umuyobozi mu Biro bya Perezida hagati ya 2000 na 2004, aho yahunze ubutabera amaze kwiba amafaranga yari agenewe kubaka ibiro ikorerwamo Perezida akoreramo.
Mu bihe bitandukanye Rudasingwa yemeye ko yagize uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda, binyuze muri RNC.
Si aba gusa kandi kuko hari n’abasize bakoze ibyaha bya Jenoside bagahungira ubutabera mu bihugu by’amahanga bagerayo bakiyita abatavuga rumwe n’u Rwanda, abo by’umwihariko babarizwa mu gatsiko kazwi nka FDU-Inkingi gakorana bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi iwushamikiyeho nka CRNR/FLN, RUD-Urunana, FPP-Abajyarugamba n’indi.
Abo barimo uwitwa Marcel Sebatware wahimbwe “gahoro’’ kubera uruhare yagize mu iyicwa ry’Abatutsi bari bamuhingiyeho ubwo yari umuyobozi w’uruganda rukora sima ruzwi nka CIMERWA.
Aba kandi biyongeraho, agatsiko k’abana bakomoka ku basize bakoze Jenoside biyita Jambo ASBL. Aka gatsiko kiyita ko katavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, nyamara bo bagamije kurera no gukomeza gukwirakwiza icengezamatwara rya PARMEHUTU barerewemo.
Iyi Jambo kandi igamije gukomeza mu mujyo w’ababyeyi babo b’aba jenosideri ari nako babakingira ikibaba. Iki gisekuru gishya cy’abo ba Jenosideri batera inkunga imitwe nka FDLR nayo ijya itera ibitero bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Kwita abantu nk’aba bakoze ibyaha bitandukanye ko “batavuga rumwe na Leta” ni ukubaha agaciro badakwiriye ndetse ni n’igitutsi ku Banyarwanda kuko abo ni abanyabyaha ndetse bakabaye babihanirwa.
Kutavuga rumwe na Leta ntibivuze kuba uri umwicanyi kuko u Rwanda nk’igihugu kigendera ku mategeko ndetse cyubaha ibitekerezo bya buri wese, ufite igitekerezo cyubaka ntakiniganwa; ingero zirahari mu nteko ishinga amategeko imitwe yombi ndetse n’ahandi hatangirwa ibitekerezo.
Umulisa Carol