Kayumba Nyamwasa akomeje kuvanga amasaka n’amasakaramentu mu nzozi atazigera akabya
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje guha urw’amenyo Kayumba Nyamwasa, umugaba mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa RNC nyuma y’uko yihandagaje agakagereranya ibintu bidafite aho bihuriye agamije kujijisha Abanyarwanda.
Ku Cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2023 nibwo uyu mugabo wihebeye iterabwoba yumvikanye ari ku muyoboro rutwitsi wa YouTube wa RNC avuga ko Leta y’u Rwanda ikwiye kwicarana ku meza y’ibiganiro n’uyu mutwe w’iterabwoba nk’uko Perezida wa Kenya ucyuye igihe, Uhuru Kenyatta yaganiriye na Raila Odinga batajyaga imbizi.
Ni imvugo yatumye abarebye kiriya kiganiro baseka cyane Kayumba aho bahuriza ku kuvuga ko yagereranyije ibintu bidahura na gato; abenshi bakaba bamubaza niba yarigeze abona ishyaka rya Odinga ritera za gerenade i Nairobi nk’uko ingirwashyaka ye yabikoze i Kigali hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2014.
Abanyarwanda kandi babajije Kayumba niba yarigeze abona Odinga yohereza Abanyakenya mu mashyamba kugira ngo bahindukire batere igihugu cyabo nk’uko we yabigenje ubwo yoherezaga abana b’u Rwanda mu nyeshyamba ze zikorera muri Congo hagati y’umwaka wa 2018 n’uwa 2019.
Kayumba Nyamwasa kandi muri ciyo kiganiro yumvikanye avuga ko “Leta y’u Rwanda igomba kuganira na FDLR”, imvugo ahuriraho n’ibindi bigarasha ndetse n’interahamwe zatorokeye ubutabera hirya no hino ku Isi.
Ni mu gihe Leta y’u Rwanda idahwema gusobanura neza ko itazigera iganira n’imitwe y’iterabwoba cyane ko abayigize ari abanyabyaha ruharwa bakwiye kuba bari imbere y’ubutabera; ni muri urwo rwego Kayumba ari kurota inzozi atazigera akabya.
Mugenzi Félix