FDU-Inkingi mu rindi cengezamatwara ridafite umutwe n’ikibuno!
FDU-Inkingi yongeye kugaragaza ko ari agatsiko k’abahezanguni bahora bagambiriye guca igikuba no kuyobya Abanyarwanda; ibintu ariko aba bahezanguni batazigera bageraho.
Ni nyuma y’uko Musabyimana Gaspard, umumotsi w’aka gatsiko, yifashe agakora ikiganiro kuri YouTube ajora kuba abayobozi bakuru b’u Rwanda bitabira amasengesho ngarukamwaka yo gusabira igihugu azwi nka ‘National Breakfast Prayer’.
Mu isoni nke, uyu muhezanguni agoreka ariya masengesho akabeshya abamukurikira buhumyi ko ngo u Rwanda “ruvanga politiki no gusenga” aho akomeza aterateranya ibinyoma ko Habyarimana “Kinani” FDU-Inkingi iramya we atajyaga yitabira bene aya masengesho.
Ni mu gihe FDU-Inkingi n’uyu mumotsi wayo Musabyimana birengagiza ko buri munyarwanda afite uburenganzira bwo gusenga – iyi ngingo ikaba iri mu itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryavuguruwe mu mwaka wa 2015.
Ubusanzwe FDU-Inkingi Musabyimana avugira kuri YouTube igizwe n’interahamwe kabombo zihishe hirya no hino ku mugabane w’u Burayi nyuma yo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda kubera uruhare zagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ellen Kampire