Kuva kuri Mobutu kugeza Tshisekedi… uko FDLR yahawe rugari mu mitegekere ya Congo
Imyaka igiye kuba 23 umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera ibikorwa byawo bya buri munsi ku butaka bwa Congo utishisha kuko yahawe rugari n’abategeka icyo gihugu.
FDLR muri iyo myaka yose imaze ku butaka bwa Congo si ubutegetsi bwa Tshisekedi bwayihaye imbaraga gusa kuko na guverinoma zagiye zibanza ku butegetsi nazo zagiye zikorana nayo bya hafi.
Ni kenshi hagiye hagaragazwa ko FDLR iri mu mitwe iri ku ruhembe mu guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo (aho ufite ibirendiro bikuru), ariko ntihagire igikorwa ahubwo uyu mutwe ugakomeza guteteshwa.
Kubera imbaraga nke z’igisirikare cya Congo (FARDC) ndetse na guverinoma ya Congo, gutinya FDLR biri mu byatumye uyu mutwe uhabwa intebe muri icyo gihugu kuko wumva ko ufite icyo umariye ubutegetsi muri icyo gihugu uko bugenda busimburana.
Mu mwaka wa 1994 ubwo interahamwe zigize FDLR zatorokeraga ubutabera bw’u Rwanda muri Congo icyo gihe yitwaga “Zaire” nyuma yo kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, zakiranwe na yombi na Mobutu Sese seko wategekaga icyo gihugu.
Mobutu yifashije izi nterahamwe nk’intwaro ya mbere yo barakorana cyane ko yari inshuti ya hafi ya Juvenal Habyarimana, imikoranire ya Mobutu n’interahamwe yagaragaye cyane igihe yarwanaga na Laurent-Désiré Kabila wanamukuye ku butegetsi mu ntambara yabaye hagati y’umwaka wa 1996 n’uwa 1997.
Kugeza ubu usanga abagize FDLR barusha kumenya Congo neza abategetsi bariho ubu barimo na Perezida Félix Tshisekedi, ibyo byose bituma uyu mutwe ukomeza gutinywa no kubahwa.
Si ibyo gusa kuko FDLR iyo myaka imaze muri Congo ubu ifite mu bubasha ibikorwa by’ubucuruzi muri iki gihugu aho usanga abaturage banayiha imisoro cyangwa bakayisunga mu gushinganisha utwabo cyane ko batabikoze babatwara ibyo bafite byose mu gihe bagihagarikiwe na guverinoma ya Congo.
Umuryango mpuzamahanga kubera inyungu ufite muri iki gihugu mu bijyanye n’umutungo yungukira mu mutekano mucye uterwa na FDLR n’ubuyobozi busa nk’ubudahari bwa Tshisekedi, ibi bituma kenshi iyo hazamutse ikibazo cya FDLR uyu muryango uterera agati mu ryinyo kuko bazi icyo ibafasha.
FDLR ntabwo iteza umutekano muke muri Congo gusa kuko uyu mutwe ukunze kugaba ibitero mu Rwanda ifatanyije n’ingabo za Congo (FARDC), aho ifite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda ikaza ikayobora n’ubwo itazigera ibigeraho.
Mu gihe cyose FDLR igifite ingengabitekerezo ya jenoside ikaba ikinatijwe umurindi na guverinoma ya Congo, nta na rimwe hazigera haboneka amahoro mu karere.
Mukobwajana Linda